Kigali
Bralirwa
-->

NYAMATA: HAGIYE KUGURISHWA MU CYAMUNARA RESTO- BAR IFITE AGACIRO KA MILIYONI 34 FRW

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/10/2021 20:46
0

KUGIRA NGO HARANGIZWE 00544/2021/RCV/ORG HASHYIRWA MU BIKORWA ICYEMEZO CY’UMWANDITSI MUKURU ORG: 021-075605 CYO KU WA 14/09/2021 HAGAMIJWE KUGURISHA INGWATE MU CYAMUNARA KUGIRA NGO HISHYURWE UMWENDA WA BANKI;



UWASHINZWE KUGURISHA INGWATE, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZAGURISHA MU CYAMUNARA UMUTUNGO UTIMUKANWA BINYUZE MU BURYO BW’IKORANABUHANGA INZU Y’UBUCURUZI IKORERAMO RESTO - BAR IRI MU KIBANZA GIFITE UPI: 5/07/10/01/27, GIHEREREYE MU NTARA Y’IBURASIRAZUBA, AKARERE KA BUGESERA, UMURENGE WA NYAMATA, AKAGARI KA KANAZI, UMUDUGUDU WA MUSAGARA; 

•        UBUSO BW’IKIBANZA NI 1.165sqm 

•        AGACIRO KARI KU ISOKO KANGANA NA 34.263.622FRW 

•        INGWATE Y’IPIGANWA INGANA NA 1.713.181 FRW AHWANYE NA 5% Y’AGACIRO K’UWO MUTUNGO YISHYURWA KURI KONTI N°00040-06965754-29 IFUNGUYE MURI BANKI YA KIGALI YANDITSE KURI MINIJUST-AUCTION FUNDS YA MINISITERI Y’UBUTABERA 

GUPIGANWA MU CYAMUNARA KU NSHURO YA KABIRI BIZATANGIRA KU WA 09/10/2021 I SAA TANU (11:00) ZA MU GITONDO; BIHAGARARE KU WA 16/10/2021 I SAA TANU (11:00) ZA MU GITONDO; ICYO GIHE UBURYO BW’IKORANABUHANGA BUZATWEREKA IGICIRO KINIKI KIZABA CYATANZWE KURI IYO NSHURO NDETSE N’URUTONDE RW’ABAPIGANWE;

NIHATAGIRA UWEGUKANA INGWATE CYAMUNARA IZAKOMEZA KU NSHURO YA GATATU ARI NAYO YA NYUMA ITANGIRE KU WA 18/10/2021 I SAA TANU (11:00) ZA MU GITONDO ; IKAZAHAGARARA KU WA 25/10/2021 I SAA TANU (11:00) ZA MU GITONDO; ICYO GIHE IKORANABUHANGA RIZAGARAGAZA UWEGUKANYE INGWATE WATANZE IGICIRO KININI KU NSHURO ZOSE NDETSE N’URUTONDE RW’ABAPIGANWE;  

 ABIFUZA GUSURA UWO MUTUNGO NI UGUHERA TALIKI YA 09/10/2021 I SAA SITA Z’AMANYWA (12H00’) MU MASAHA ASANZWE Y’AKAZI. 

-        ABIFUZA IBINDI BISOBANURO BABARIZA KURI NOMERO ZA TELEFONI IGENDANWA : 0788 35 70 15. 

-        IFOTO N’IGENAGACIRO BYAWO BIBONEKA HAKORESHEJWE UBURYO BW’IKORANABUHANGA MU KURANGIZA INYANDIKOMPESHA www.cyamunara.gov.rw ARI NARWO RUBUGA RUKORESHWA MU GUPIGANWA. 

 

BIKOREWE I KIGALI, KU WA 08/10/2021 

USHINZWE KUGURISHA INGWATE Me ALAIN THIERRY ROBERT ISABWE  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND