Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana, yasuye ikipe y’igihugu Amavubi iherereye muri icyo gihugu aho yitegura umukino wo kwishyura bazahuramo na Uganda Cranes kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira 2021, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar umwaka utaha, akaba yijejwe intsinzi.
Kuri
iki Cyumweru biraza kuba ari ibicika ku kibuga St Mary Kitende, aho Uganda iza
kuba yakiriye u Rwanda mu mukino wo kwishyura mu itsinda rya E mu gushaka itike
y’igikombe cy’Isi cya 2022, nyuma y’iminsi itatu amakipe ahuriye i Kigali.
Tariki
ya 07 Ukwakira 2021, Uganda yatsindiye u Rwanda i Kigali igitego 1-0, cyababaje
imbaga y’Abanyarwanda bifuzaga intsinzi imbere y’iki gihugu bahora bahanganye bitari
mu mupira w’amaguru gusa.
Nyuma
y’umukino, Amavubi yahise afata indege yerekeza muri Uganda gutegura umukino wo
kwishyura uteganyijwe kuri iki Cyumweru, i Kitende.
Kuri
uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ukwakira 2021, Amb. Joseph Rutabana uhagarariye u
Rwanda muri Uganda, yasuye iyi kipe, maze imwizeza intsinzi, nawe ababwira ko
Abanyarwanda babari inyuma.
Mu butumwe
yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati”Abasore biteguye kubikora ku
Cyumweru! Babidusezeranyije, kandi natwe turahari kugira ngo tubashyigikire.
Birashoboka…”.
Nyuma
yo gutsindirwa i Kigali na Uganda 1-0, Amavubi ari ku mwanya wa nyuma mu
itsinda E n’inota rimwe mu mikino itatu, aho rwanganyije na Kenya i Kigali 1-1,
rugatsindwa imikino ibiri, harimo uwa Mali 1-0 n’uwa Uganda 1-0.
Iri
tsinda riyobowe na Mali ifite amanota arindwi, Uganda ifite amanota atanu mu
gihe Kenya ifite amanota abiri.
Bisa
nkaho u Rwanda rwamaze kuva muri kuruse yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi
nyuma yo gutsindwa na Uganda, gusa Abatoza n’Abakinnyi b’Amavubi biyemeje
guhatana bagakura intsinzi muri Uganda nubwo benshi babifata nk’ibidashoboka
cyangwa bigoye cyane kuba byashoboka.
Ambasaderi Rutabana yasuye Amavubi mu myitozo, amwizeza intsinzi
Ambasaderi Rutabana aganira n'abatoza b'Amavubi
TANGA IGITECYEREZO