Umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Malaika Uwamahoro, wamamaye mu mivugo, gukina ikinamico, ndetse na filime, yatanze integuza y’umuvugo umeze nk’ibaruwa yise “Black skin” ushingiye ku kuntu yabonye umwirabura afatwa nabi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.
Uyu muvugo ufite iminota igera kuri itanu. Amashusho yawo yafashwe mu buryo bwa sinema, wakinnyemo Abanyarwandakazi Mutesi Aurore
Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012, Malaika Uwamahoro, Jessica Sendama,
Dorcas Uwase na Deborah Umutoni.
Amashusho yafashwe na Christian Kayiteshonga, umugabo
wa Malaika Uwamahoro. Watangiye gukinwa muri Kamena 2021, uzashyirwa hanze
tariki 23 Ukwakira 2021, ku mbuga zitandukanye uyu mugore asanzwe akoresha.
Ni umuvugo yanditse mu 2015 nk’ibaruwa yageneye
umubyeyi we, amubwira ko amaze kurambirwa kuba muri Amerika, kubera ukuntu
yabonaga abirabura bahezwa, bakicwa umusubirizo ntibanahabwe ubutabera. Akibaza
iherezo ryabyo.
Malaika Uwamahoro yabwiye INYARWANDA, ko atari rimwe
mu ishuri yizemo bafataga umunota wo kunamira abazungu babaga bishwe, ariko
agategereza igihe bazafata umunota wo kunamira abirabura bicirwaga ku mihanda n’ahandi
agaheba.
Ati “Kubera y'uko numvaga ukuntu abazungu bafata
abirabura hano bimbangamiye, bituma nabagirira impuhwe ntagirira abazungu
iyo bababaye.”
Akomeza ati “Mu buzima bwanjye hano mu ishuri muri
Amerika, nta munsi n'umwe bari bavuga ngo reka dufate umunota umwe ducecetse
kugira ngo twunamire umwirabura wishwe. Ariko haba ikintu ku bazungu bakabyubahiriza.”
Uyu muvugo urangira umeze nk’indirimbo. Umuziki wumvikanamo
wahanzwe na Kristin Mueller bahuriye mu Mujyi wa Abu Dhabi, mu mwaka w’ 2019.
Malaika avuga ko bitewe n’ukuntu aba Producer bakunze
kumutenguha mu gukora imiziki yumvikana mu mivugo ye, yaguze mashine izamufasha
kujya yikorera injyana y’umuvugo yahanze.
Uyu mugore yavuze ko mu mashusho y’uyu muvugo, hazagaragaramo byinshi biri mu muco Nyarwanda. Harimo nk’imitako y’imigongo n’ibindi
birango.
Yavuze ko uyu muvugo awitezeho kwibutsa abirabura guharanira agaciro kabo, by’umwihariko Abanyarwanda. Ati “Ndizera ko uyu muvugo uzakora Abanyarwanda ku mitima, n'abantu bose b'abirabura bazisanga muri ubu butumwa. "
Malaika yamenyekanye kubera imivugo yavugiye mu birori
bitandukanye birimo Rwanda Day, Inama Rusange y’Umuryango w’Afurika y’Ubumwe
n’ahandi, ndetse akina filime zitandukanye zirimo iheruka kujya hanze yitwa
“Notre Damme Du Nil.”
Aherutse gukina muri filime “Umurage” ishingiye ku
nkuru mpamo y’umukobwa witwa Mushimiyimana Aline w’imyaka 12 y’amavuko, watewe
inda agatereranwa.
Malaika Uwamahoro yatanze integuza y’umuvugo we mushya yise “Black skin” Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012 agaragara mu muvugo witwa “Black skin”
Malaika yavuze ko kuva mu 2015 yashavujwe n’ukuntu abirabura bafatwa muri Amerika, bituma yandikira ibaruwa Nyina amubwira ko ashaka gutaha
Malaika yavuze ko uyu muvugo awitezeho gukangurira abirabura guharanira agaciro kabo ku Isi
Uyu muvugo ‘Black skin’ ugaragaramo Jesca Sendama, Miss Mutesi Aurore Kayibanda, Dorcas Uwase na Deborah Umutoni
Umugabo we Christian Kayiteshonga ni we watunganyije amashusho y’uyu muvugo
TANGA IGITECYEREZO