Bushari yasohoye indirimbo ‘Mukwaha’ avuga ko yakoze abonye ibikundi (Gang) bari kumwicira injyana, nyamara yaraharuye inzira kugira ngo buri umwe ayicemo ariko yatunguwe n’ibyo yari ari kubona bakorera injyana ye.
Umuraperi Bushali ubusanzwe udashidikanywaho bitewe n’ubuhanga bwe n’imirapire ye idashidikanywaho, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda yavuye imuzi n’imuzingo iby’indirimbo ye Mukwaha yasohoye.
Bushali yavuze ko iyi ndirimbo ayandika yari ari kwibaza ese iyi njyana iri kugana he? Yibaza ese inzira KinyaTrap yaharuye iri kugana he? Ese abo yayiharuriye bari kuyinyuramo neza? Nibwo yahise yandika iyi ndirimbo yitwa ‘Mukwaha’.
Yagize ati: “Nyuma yo kubona ko abahanzi bari kwica injyana yanjye nagarutse muyitwa ‘Mukwaha’, ni indirimbo ya Gang iburira andi maGang ariko mu buryo bwa Kinyatrap music”.
Ati: “Iriya ndirimbo nyandika nari ndi kwibaza se iyi game iri kugana he? Ese iyi nzira Kinyatrap yaharuye iri kugana he? Nibwo nakoze iyi ndirimbo yitwa ‘Mukwaha’. Rero bamenye ko nyuma yo kubona ko ibyari uburo bihindutse amasaka nigarukiye”.
Bushari yavuze ko indirimbo ye yakozweho na Dr. Nganji ndetse n’ikipe nini iriho uwatunganyije amashusho wakoreye amahugurwa mu gihugu cya Israel, ndetse n’indi kipe nini y’abahanga yahuriye ku ndirimbo imeze gutya.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘MUKWAHA’ YA BUSHALI
TANGA IGITECYEREZO