Umuhanzi Alain Bernard Mukuralinda uzwi nka Alain Muku, wahoze ari Umushinjacyaha ku Rwego rw'Igihugu n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru yarahiriye kwinjira mu Rugaga rw’Abavoka.
Alain Muku ari mu bunganizi mu by’amategeko bagera hafi kuri 200, barahiye kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukwakira 2021 mu muhango wabereye ku
Rukiko Rukuru i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma yo kurahira, Alain Muku yabwiye INYARWANDA, ko
yishimye kandi ko agiye gukora neza umurimo w’abavoka kuko afite ubumenyi
yakuye mu Bushinjacyaha.
Ati “Uko niyumva, ndabyishimiye cyane cyane ko ari wo
mwuga nigiye kandi nkaba ngiye kuwukora mfite akarusho navanye mu bushinjacyaha
nizera ko ubwo bunararibonye mfite buzamfasha kwunganira abazangana.”
Alain Muku washinze inzu y’umuziki ifasha abahanzi mu
bya muzika yise The Boss Papa, avuga ko “yiyemeje kwunganira no kugira inama
abazamugana yubahiriza amategeko kandi inyungu zabo zigahora ari zo ziri
imbere.”
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda, Me Julien
Kavaruganda, yabwiye INYARWANDA, ko hari hateganyijwe kurahira abanyamategeko
205, ariko ko hari barindwi basanzwemo Covid-19 mbere y’uko bakora umuhango wo
kurahira.
Mu gitondo cy’uyu wa Kane, abavoka barahiye bose
bagiye kuri Lemigo Hotel aho bapimwe icyorezo cya Covid-19 mbere y’uko berekeza
ku Rukiko Rukuru i Nyamirambo.
Me Kavaruganda, avuga ko aba basanzwemo Covid-19
‘bazashakirwa umwanya wabo’ n’abandi bashobora kuba batabonetse uyu munsi
‘kubera impamvu zitandukanye’.
Yakomeje avuga ko aba bunganizi mu mategeko barahiye
uyu munsi guhora bihugura no gutanga serivisi nziza kandi yihuse kuri buri wese
uzabagana ngo bamufashe.
Kavaruganda ati “Turasaba gukomeza kwihugura-kwakira
neza ababagana, kubaha amabwiriza y’umwuga w’abavoka n’imyitwarire iranga
umwavoka akoresha imvugo zikwiye mu rukundo no mu zindi nzego dukorana nazo.
Akora ubushakashatsi kugira ngo atange serivisi kandi yihuse.”
Umuhanzi Alain Muku warahiye mu bavoka we n’umuryango
we baherutse kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze babarizwa
mu Buholandi no muri Côte d'Ivoire ku mpamvu z’akazi.
Alain Mukuralinda azwi k’umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo, yabaye igihe kirekire Umushinjacyaha n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru. Azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Murekatete’, ‘Tsinda batsinde’, ‘Gloria’, ‘Musekeweya’ n’izindi.
Alain Mukuralinda yarahiye mu banyamategeko hafi 200, yiyemeza kwunganira no kugira inama abazamugana
Alain Muku yavuze ko ubumenyi yakuye mu Bushinjacyaha buzamuhereza muri iyi mirimo mishya atangiye
Abavoka hafi 200 barahiye, biyemeza gutanga serivisi nziza no gutanga ubutabera
Umuyobozi w'Urugaga rw'Ababoka mu Rwanda, Me Julien Kavaruganda, yasabye Abavoka barahiye guharanira gutanga serivisi inoze, kandi bagahora bihugura
TANGA IGITECYEREZO