RFL
Kigali

Shene ya Youtube ya R.Kelly yasibwe nyuma y’uko ahamwe n'ibirego byihohotera rishingiye ku gitsina

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/10/2021 18:00
0


Nyuma y’uko umuhanzi R.Kelly ahamwe n'ibirego byo guhohotera no gucuraza abakobwa imbere y'urukiko, kuri ubu urubuga rwa Youtube rwamaze gusiba shene y’uyu muhanzi rutangaza ko rudashyigikiye ibikorwa bye.



Robert Sylvester Kelly wamamaye ku izina rya R.Kelly mu muziki, ni umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo kabuhariwe wakunzwe cyane kuva mu mwaka wi 1993 ubwo yasohoraga album yise 12 Play. Uyu muhanzi wamamaye ku rwego mpuzamahanga agatwara n'ibihembo bikomeye, yaje kuba yasubira inyuma ubwo yaregwaga n'abakobwa benshi bakiri bato bamushinja kubahohotera ndetse aza no kubifungirwa.


Mu minsi ishize, nibwo R.Kelly yahamwe n'ibyaha byo gufata ku ngufu abakobwa batarageza ku myaka 18 y'ubukure bagera ku icyenda, ndetse ahamwa n'icyaha cyo kubacuruza. Ubwo uyu muhanzi yahamwaga n’ibi byaha, abahanzi batandukanye n'ibigo bikomeye byagiye bikorana nawe byagaragaje ko bitazongera gushyigikira uyu muhanzi, ndetse banasaba imbabazi abakobwa bahohotewe nawe nk’uko BBC yabitangaje.


Kuri ubu, urubuga YouTube kabuhariwe mu gucuruza no kumeyekanisha indirimbo z’abahanzi, rwamaze gusiba shene ya R.Kelly yari iriho indirimbo ze nyinshi zirenga 200, yagiye akora kuva yatangira umuziki. Ubu ugiye kuri YouTube ugashakishaho shene ya R.Kelly, ntabwo igaragara. YouTube ikoze ibi nyuma y’uko izindi mbuga zicuruza umuziki zirimo Spotify, Apple Music,... zari zaramaze gusiba ibihangano bya R.Kelly.


Igikorwa cyo guhagarika ibihangano bya R.Kelly, byatangiye ubwo umuryango witwa MeToo ukorera muri Amerika ushinzwe kurengera abakobwa n'abagore bafashwe ku ngufu, watangizaga igikorwa cya Mute R.Kelly, cyasabaga ko ibihangano by’uyu muhanzi wahoze ari indakorwaho ko byarekeraho gucuruzwa. Ibi bibaye hashize iminsi micye R.kelly ahamwe n'ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, bishobora kuzamuviramo igifungo cya burundu.

Src:www.CNN.com,www.BBC.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND