RFL
Kigali

Nyuma y’itangazwa ry’amanota, ingendo z'abanyeshuri biga bacumbikirwa zavuguruwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/10/2021 9:04
0


Nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi itangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa zavuguruwe.



Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ari 251,906, barimo abakobwa 136,830 n'abahungu 115,076. Na ho mu cyiciro rusange hakoze 121,626, harimo abakobwa 66, 240 n'abahungu 55, 386.

Mu mashuri abanza batsinze ku kigero cya 82.5% naho mu cyiciro rusange batsinze ku rugero rwa 82.6%.

Hashingiwe ku ngengabihe y'amasomo y'umwaka w'amashuri yatangajwe na Minisiteri y'Uburezi ku wa 11 Ukwakira 2021, hateganyijwe gusubukura amasomo ku banyeshuri bo mu mashuri y'incuke, abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga n'ubumenyingiro yo kuva ku rwego rwa mbere (1) kugeza ku rwego rwa gatanu (5).

Ni muri urwo rwego Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA cyagaragarije ababyeyi n'abanyeshuri ko gahunda y'ingendo zo gusubira ku mashuri ku banyeshuri bacumbikiwe iteye ku buryo bukurikira:

Ku wa Gatanu tariki ya 08 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biri mu Turere dukurikira:

1.Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro mu Mujyi wa Kigali

2.Nyanza, Huye, Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo

3.Musanze na Burera mu Ntara y'Amajyaruguru

4.Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba

5.Rwamagana na Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba

Ku wa Gatandatu, tariki ya 09 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biri mu Turere dukurikira:

6.Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y'Amajyepfo

7.Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru

8.Karongi, Rutsiro mu Ntara y'Iburengerazuba

9.Gatsibo, Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba

Ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biri mu Turere dukurikira:

10.Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo

11.Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru

12.Ngororero na Nyabihu mu Ntara y'Iburengerazuba

13.Ngoma, Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba

Ku wa Mbere tariki ya 11 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by'amashuri biri mu Turere dukurikira:

13.Kamenyi, Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo

14.Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru

15.Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba

16.Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, rivuga ko abanyeshuri bose bazajya kwiga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa mbere (S1), uwa kane (S4) muri TTC (Year 1), n'icyiciro cya Gatatu (Level III) cy'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, bazatangira ku wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021. Rivuga ko 'gahunda z'ingendo zabo bazazimenyeshwa'.

Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y'ingendo uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku ishuri butarira;

Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y'urugendo azabageza ku ishuri ndetse n'amafaranga azabagarura mu biruhuko bisoza igihembwe cya mbere.

Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge barasabwa gukurikirana igikorwa cyo kwakira abanyeshuri aho abagenzi bategera imodoka no gukurikirana uko bakirwa mu bigo by'amashuri.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu rwego rwo gukomeza kurinda abanyeshuri Covid-19, abanyeshuri ntibafatira imodoka muri Gare rusange, ahubwo bazifatira aho bateganyirijwe bonyine (Packing points).

Abanyeshuri bose barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu gihe cy'ingendo no ku mashuri harimo kwambara neza agapfukamunwa.

Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ingendo, abanyeshuri bahagurukira i Kigali n'abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi Ntara, bazafatira imodoka kuri stade ya Kigali i Nyamirambo zibajyana ku mashuri bigaho.

    

Itangazo rivuguruye ku ngendo z'abanyeshuri biga bacumbikirwa basubira ku mashuri Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valantine yavuze ko Covid-19, itahungabanyije urugero abana batsindiraho ibizamini bya Leta    

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati ashyikiriza amanota y’ibizamini Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND