Nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi itangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’ibisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa zavuguruwe.
Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ari 251,906, barimo
abakobwa 136,830 n'abahungu 115,076. Na ho mu cyiciro rusange hakoze 121,626,
harimo abakobwa 66, 240 n'abahungu 55, 386.
Mu mashuri abanza batsinze ku kigero cya 82.5% naho
mu cyiciro rusange batsinze ku rugero rwa 82.6%.
Hashingiwe ku ngengabihe y'amasomo y'umwaka w'amashuri
yatangajwe na Minisiteri y'Uburezi ku wa 11 Ukwakira 2021, hateganyijwe gusubukura
amasomo ku banyeshuri bo mu mashuri y'incuke, abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga
n'ubumenyingiro yo kuva ku rwego rwa mbere (1) kugeza ku rwego rwa gatanu (5).
Ni muri urwo rwego Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe
Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA cyagaragarije ababyeyi n'abanyeshuri ko
gahunda y'ingendo zo gusubira ku mashuri ku banyeshuri bacumbikiwe iteye ku
buryo bukurikira:
Ku
wa Gatanu tariki ya 08 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo
by'amashuri biri mu Turere dukurikira:
1.Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro mu Mujyi wa Kigali
2.Nyanza, Huye, Gisagara mu Ntara y'Amajyepfo
3.Musanze na Burera mu Ntara y'Amajyaruguru
4.Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba
5.Rwamagana na Kayonza mu Ntara y'Iburasirazuba
Ku
wa Gatandatu, tariki ya 09 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo
by'amashuri biri mu Turere dukurikira:
6.Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y'Amajyepfo
7.Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru
8.Karongi, Rutsiro mu Ntara y'Iburengerazuba
9.Gatsibo, Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba
Ku
Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo
by'amashuri biri mu Turere dukurikira:
10.Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo
11.Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru
12.Ngororero na Nyabihu mu Ntara y'Iburengerazuba
13.Ngoma, Kirehe mu Ntara y'Iburasirazuba
Ku
wa Mbere tariki ya 11 Ukwakira 2021, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo
by'amashuri biri mu Turere dukurikira:
13.Kamenyi, Muhanga mu Ntara y'Amajyepfo
14.Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru
15.Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba
16.Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa
NESA, Dr. Bernard Bahati, rivuga ko abanyeshuri bose bazajya kwiga mu mashuri yisumbuye
mu mwaka wa mbere (S1), uwa kane (S4) muri TTC (Year 1), n'icyiciro cya Gatatu
(Level III) cy'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, bazatangira ku wa Mbere
tariki 18 Ukwakira 2021. Rivuga ko 'gahunda z'ingendo zabo bazazimenyeshwa'.
Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y'ingendo
uko iteganyijwe, bohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku ishuri
butarira;
Ababyeyi basabwe guha abana babo amafaranga y'urugendo
azabageza ku ishuri ndetse n'amafaranga azabagarura mu biruhuko bisoza
igihembwe cya mbere.
Abashinzwe uburezi mu Turere no mu Mirenge barasabwa
gukurikirana igikorwa cyo kwakira abanyeshuri aho abagenzi bategera imodoka no
gukurikirana uko bakirwa mu bigo by'amashuri.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu rwego rwo gukomeza
kurinda abanyeshuri Covid-19, abanyeshuri ntibafatira imodoka muri Gare
rusange, ahubwo bazifatira aho bateganyirijwe bonyine (Packing points).
Abanyeshuri bose barasabwa gukomeza kubahiriza
amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 mu gihe cy'ingendo no ku
mashuri harimo kwambara neza agapfukamunwa.
Mu rwego rwo korohereza abanyeshuri ingendo,
abanyeshuri bahagurukira i Kigali n'abandi banyura i Kigali berekeza mu zindi
Ntara, bazafatira imodoka kuri stade ya Kigali i Nyamirambo zibajyana ku
mashuri bigaho.
Itangazo rivuguruye ku ngendo z'abanyeshuri biga bacumbikirwa basubira ku mashuri Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valantine yavuze ko Covid-19, itahungabanyije urugero abana batsindiraho ibizamini bya Leta
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati
ashyikiriza amanota y’ibizamini Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya
TANGA IGITECYEREZO