RFL
Kigali

Mark Zuckerberg mu gihombo cya Miliyari $7: Ni nde uri inyuma y'ihungabana rya WhatsApp, Instagram na Facebook?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:5/10/2021 8:36
0


Ni nde nyiri internet cyangwa ugenzura itumanaho? Kuwa 4 Ukwakira 2021 ikigo cy'ubukombe mu ikoranabuhanga kibarizwamo Facebook, WhatsApp na Instagram cyakomye mu nkokora n'ihanantuka ryateje benshi igihombo rinatuma benshi bibaza byinshi. Nyiri iki kigo yahombye Miliyari $7 naho imigabane y'ikigo ihanantuka akagera kuri 5%.



Ese wumvaga umeze ute mu gihe wamaze nta WhatsApp, Facebook na Instgram? Ese waba ujya utekereza ufite ububasha kuri izi mbuga cyangwa ibindi byose umuntu akorera kuri murandasi?. Kuri uyu munsi wanone abahanga mu ikoranabuhanga basigaye bita Isi umudugudu, ibi nta kindi kibitera uretse uburyo murandasi n’itumanaho rihambaye rifasha abatuye Isi kwegerana ndetse no gukorana ibikorwa byo mu buzima busanzwe mu buryo byoroshye.

Iyo ibigo byifashishwa mu gutumanaho bigize ikibazo mu mikorere, abantu benshi barahungabana ndetse ni nabyo byaraye bibaye aho benshi bari batangiye kwibaza uko bigiye kugenda na cyane ko benshi bari bamaze kurwara indwara yo kumva ko ikintu cyose bakoze bagomba kugishyira ku karubanda mu kwereka inshuti zabo uko babayeho n'uko bamarewe.

Ejo kuwa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021 mu masaha ashyira isaha ya saa kumi n'ebyiri z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda, imbuga nkoranyambaga, WhatsApp, Facebook na Instagram zavuye ku murongo ndetse benshi babanza kugira ngo ni ikibazo cy'ubwoko bwa murandasi bakoreshaga cyangwa se telefone zabo zapfuye, gusa nyamara ibi bigo bibarizwa mu kitwa Facebook,inc byose byari byahuye n'ikibazo cya tekinike.

Iki kibazo na n'ubu Facebook ntabwo iragitangaza neza mu buryo busobanutse, gusa inkuru iri guhurirwaho na benshi ni uko hari ikibazo cyari cyabaye mu bizwi nka 'Configuration', tugenekereje mu kinyarwanda ukaba wabyita 'kwigoronzora' cyangwa 'kwikoranaho' mu itangiramikorere y'imiyoboro y'iki kigo.

Nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bw'iki kigo havuzwe ko cyari ikibazo cyari gifatiye ku bubiko bwacyo ndetse ko mu gihe abakozi bashaka kubukoraho hifashishijwe ikoranabuhanga byanze biba ngombwa ko bajya kubikora mu buryo busanzwe n’intoki ibizwi nka ”Manually Reboot or Restart”, gusa biza kurangira hajemo ikibazo cyaje no kuvamo icy'ingutu cyatumye abatuye Isi bananirwa gukoresha WhatsApp, Facebook na Instagram. 

Mu gihe kijya kungana n'amasaha 6 ibi bigo byaburiwe irengera byateje nyirabyo bwana Zuckerberg igihombo cya Miliyari $7 ndetse binafitanye isano n’imigabane yacyo kuko yahanantutse ku kigero cya 5% nk'uko urubuga rwa Bloomberg rubitangaza. N'ubwo iki kigo cyagize ikibazo cy'ikoranabuhanga, kimaze iminsi gishinjwa na za Leta zitandukanye ibyaha birimo kugurisha amakuru kidafitiye uburenganzira, ibi akaba ari nabyo byagikomye mu nkokora ndetse binagitera igihombo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND