Undi aragiye: Bonane Janvier wakiniraga Kiyovu Sport asezeye umupira w'amaguru

Imikino - 03/10/2021 10:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Undi aragiye: Bonane Janvier wakiniraga Kiyovu Sport asezeye umupira w'amaguru

Bonane Janvier Bojan asezeye umupira w'amaguru, nyuma y'imyaka 6 akina ku ruhando rukomeye mu Rwanda.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram, Bonane Janvier wari Umukinnyi wa Kiyovu Sports, yasezeye ku mupira w'amaguru burundu. Yagize ati" Mfashe uyu mwanya ngo nsezere ku bakunzi n'abafana b'umupira w'amaguru n'abanyarwanda bose muri rusange, nabamenyeshaga ko mpagaritse gukina umupira w'amaguru burundu. Byari iby’agaciro kubana namwe imyaka 6, mwarakoze kubw’urukundo mwanyeretse." 


Bonane Janvier yakiniye Isonga FC imyaka igera kuri ibiri, ndetse ahava yerekeza muri Kiyovu Sport yakiniye imyaka ine, akaba n'umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20.


Urwandiko rwa Bonane Janvier

Bonane Janvier akurikiye Rusheshangoga Michael, Nzarora Marcel, Januzaj bose basezeye umupira w'amaguru imburagihe.


Bonane Janvier mu Mavubi



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...