RFL
Kigali

Ku bufatanye bwa RIB na Police hatangijwe ubukangurambaga bwitwa “Ba Ijisho ry’Igihugu” bugamije kurwanya abasambanya abangavu-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:3/10/2021 12:50
0


Hatangijwe ubukanguramba bwitwa “Ba Ijisho ry’igihugu” ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ndetse na Police y’igihugu bugamije kurwanya abasambanya abangavu babashuka, bakabaha ibiyobyabwenge, n’ibindi.



“Ba ijisho ry’Igihugu”, ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: “Kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, ni inshingano zacu twese, wihishira ababikora, bavuge bahanwe, Hamagara nomero zitishyurwa: MIGEPROF: 2560,RIB: 116, NCDA: 771, POLICE: 112,

Umwana utari kumwe n’abamurera, ntiyemerewe kwinjira muri: Hotel, Motel, Akabari cyangwa Urubyiniro. Ntukarebere uwo ariwe wese ukoresha ibiyobyabwenge cyangwa uhungabanya umutekano.’’


Mu kiganiro n’itangazamakuru umuyobozi wa Soleil Ltd impamvu y’ubu bukangurambaga ndetse anakomoza ku buryo bazakoresha kugira ngo ubu bukangurambaga ndetse n’ubutumwa bugere kuri bose no mu mashuri.

Yagize ati: “Abasambanya abana bakiri bato abari n’abangavu babasambanya babashuka ababaha ibiyobyabwenge soleil ltd kubufatanye na police hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya abobarusahurira munduru kugirango n’uwabitekerezaga abigendere kure.”


Uwitonze François Xavier umuyobozi wa Soleil ltd mu kiganiro n'itangazamakuru

Yakomeje avuga ko ubwo bukangurambaga bwatangijwe bufite insanganya matsiko yitwa “Ba ijisho ry’igihugu”, bukaba ubwo  butumwa bugomba kuzasohoka kubyapa bigiye bitandukanye igitoya muri byo kikaba kizagura 5000.

Ubuyobozi bwa soleil ltd bukomeza buvuga ko bifuza ko buri hantu hahurira abantu benshi bizahaterwa ku masoko, ku nsengero, kumavuriro, ku mirenge,mu tubari, mu mahoteri n’ahandi hose kandi ubwo bukangurambaga bukaba buzasohoka no kumakaye agiye atandukanye abanyeshuri bifashisha kugira ngo nabo bajye bahora bazirikana uburenganzira bwabo.

Ubukangurambaga bwitwa “Ba Ijisho ry'Igihugu”


Ubu butumwa bwashyizwe no ku makayi kugira ngo buzafashe benshi









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND