Kigali

Miss Muyango yagaragaye yishimanye n'imfura ye Kimenyi Miguel Yanis-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/10/2021 9:20
0


Ukwezi kumwe kurashize Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves bibarutse imfura yabo bise Kimenyi Miguel Yanis. Bagiye bagaragaza uyu mwana wabo ariko none ni bwo bwa mbere Muyango yagaragaranye n'iyi mfura ye mu buryo bumugaragaza neza.



Abinyujije kuri instagram, Muyango yagaragaye yishimanye n'imfura ye na Kimenyi, akaba ari umwana umaze ukwezi kumwe kurengaho micye cyane abonye izuba. Muyango yagize ati:"Sinabona urukundo rwawe rwuzuye Kimenyi Miguel Yanis." Ibi akaba abivuze nyuma yuko kuwa 02 Nzeri 2021 aribwo yashimye Imana atangazan'itariki yanise yavutseho.

Agira ati:"29 Kanama 2021 reka iyi nkuru nyigire ntoya, Uwiteka ngufitiye ishimwe." Yongeye kandi kugaragaza ko azakumbura ibihe byo gutwita kwe maze umugabo we amugaragariza ko yishimiye kuba yarabyaye umuhungu.

Kimenyi na Muyango bibarutse imfura yabo Yanis kuwa 29 Kanama 2021

Urukundo rwa nyina w'umuntu ntirujya rushira, uburinzi bwa se w'umuntu buhoraho -  Muyango akomeje kuryoherwa no kuba umubyeyi 

Kimenyi Muguel Yanis imfura ya Muyango na Yves Kimenyi 


Ishimwe rya Kimenyi kuri Muyango wamuhaye imbuto y'umuhungu







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND