RFL
Kigali

Kato Samuel na Niyibizi Ramadhan bakoze imyitozo ya mbere mu Mavubi yitegura Uganda - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/09/2021 18:49
0


Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yatangiye imyitozo yitegura imikino ibiri izahuramo na Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, Nemeyimana Kato Samuel na Niyibizi Ramadhan ni bamwe mu bakinnyi bakoze imyitozo yabio ya mbere mu ikipe y’igihugu.



Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021, nibwo Amavubi yatangiye imyitozo yiteguraimikino ibiri ya Uganda mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi, harimo uzabera i Kigali tariki ya 07 Ukwakira 2021, ndetse n’uzabera i Kampala nyuma y’iminsi itatu tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Abakinnyi bakina imbere mu gihugu nibo bakoze imyitozo ya mbere bitegura Uganda, muri 36 bitabajwe n’umutoza Mashami Vincent.

Mu bitabiriye imyitozo ya mbere, harimo myugariro Nemeyimana Kato Samuel wamaze gusinyira ikipe ya Bugesera FC na Niyibizi Ramadhan ukinira AS Kigali, bakoze imyitozo ya mbere mu ikipe y’igihugu nyuma yo guhamagarwa bwa mbere mu Mavubi.

Ni ku nshuro ya mbere aba bakinnyi bambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu nyuma yo kwibazwa n’umutoza Mashami Vincent mu bakinnyi 36 bitegura imikino ibiri bazahuramo na Uganda mu kwezi gutaha.

Ku wa Mbere tariki ya 27 Nzeri 2021, Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Stars, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi mirongo itatu na batandatu (36) bitegura imikino ibiri u Rwanda rugomba guhuramo na Uganda mu rwego rwo gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Nta mpinduka nyinshi zagaragaye mu bakinnyi bitabajwe na Mashami Vincent ugereranyije n’abakinnyi yaherukaga kwitabaza ku mikino ibiri baheruka gukina, uretse myugariro wa Bugesera FC Nemeyimana Kato Samuel, Niyibizi Ramadha ukinira AS Kigali n’umunyezamu w’ikipe ya Police FC, Habarurema Gahungu wongeye guhamagarwa mu Mavubi nyuma y’igihe kirekire atagaragara mu ikipe y’igihugu.

U Rwanda ruherereye mu itsinda E hamwe na Uganda, Mali na Kenya. Iri tsinda riyobowe na Mali ifite amanota ane, igakurikirwa na Kenya ifite amanota abiri, Uganda ni iya gatatu n’amanota 2 mu gihe u Rwanda ari urwa kane n’inota rimwe.

Umukino ubanza uzabera i Kigali aho Amavubi azakira Ikipe y’Igihugu ya Uganda ku wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri Stade ya Kigali guhera saa moya z’ijoro mu gihe umukino wo kwishyura uzaba nyuma y’iminsi itatu ku itariki ya 10 Ukwakira 2021 i Kampala muri Uganda.

Niyibizi Ramadhan yakoze imyitozo ya mbere mu Mavubi

Nemeyimana Kato Samuel bwa mbere mu mwambaro w'Amavubi

Jacques Tuyisenge mu myitozo y'Amavubi yitegura Uganda

Gahungu Habarurema mu banyezamu bari mu myitozo y'Amavubi yitegura Uganda

Rukundo Denis umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri iyi minsi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND