RFL
Kigali

Abasore gusa: Dore ubundi buryo 30 utari uzi wakoresha ukereka uwo mukobwa ko umwubaha kandi umukunda bidasanzwe

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:26/09/2021 9:38
0


Kumva ibintu nabi, ni ikibazo gikomeye cyane mu nkundo z’abantu b’iyi minsi. Rimwe na rimwe bishobora gukemurwa ariko akenshi abasore ntibabyitaho. Hari ubwo utuma uwo mukundana amera nk’uwihebye, nyamara ufite uko wamufasha.



Iyo ufitiye umuntu irari, umufata uko wiboneye hari n’ubwo ushobora kumwitaho kugeza igihe iryo rari ryawe uzarimarira. Akenshi ugerageza uko ushoboye kugira ngo umenye neza niba koko wageze ku ntego zawe ubundi ugakinisha umuntu mu magambo nka : Ndagukunda, ni wowe wenyine ,…nyamara mu mutima wawe ufite intego nyamukuru. Ibi bitera ibikomere uwo muntu, kuko akenshi atamenya niba koko uri uwa nyawe kuri we.


Niba ukunda umukobwa wanyuze muri ubwo buzima, hari icyo wakora akabona ko umwubaha kandi akazamenya kugutandukanya n’abo bandi bahuye. Ibi bizagufasha kumenya neza niba koko agukunda abikuye ku mutima.

Ese  ni gute wakoresha ubu buryo akabubona neza? Ntabwo bworoshye ariko ntibwanakomerera buri wese. Gushimira umuntu no kumwereka ko yubashwe, bishobora gukorwa mu buryo bwinshi. InyaRwanda.com iragufasha.

1. Ujye umuganiriza mu kinyabupfura: Ntuzigere wereka uyu mukobwa ko afite agaciro gake.

2. Mwumve: Ntuzamwumve mu magambo avuga gusa, ahubwo no ku marangamutima arimo kukwereka.

3. Mutere imitoma: Tandukana n’abandi, kandi ubivuge ubikomeje, kuko we azahita amenya niba umubeshya cyangwa niba bikurimo.

4. Ibintu akunda bimushyigikiremo: Ese akunda guteka? Mufashe ! Ese akunda gukina , Ese akunda kuririmba ? Mufashe muri byose akunda kandi ube mu b’imbere, nibinashoboka mubikorane, cyangwa mubirebane.

5. Igitekerezo cye gihe agaciro, mbere yo gufata umwanzuro: Mubaze icyo abitekerezaho kandi ugihe agaciro.

6. Babarira: Nta bundi buryo bwiza bwo gukunda umuntu, nko kumubabarira bivuye kumutima. Kugumana inzika, ntacyo byagufasha.

7. Tegura akagendo gato kanyu mwembi: Mufate mujyane ahantu mushobora kumarana agahe k’ingenzi mwembi.

8. Shyiraho intego zanyu mwenyi: Niba mwembi muzi aho muri kwerekeza, n’ibyo muri gukorera, ni ngombwa ngo mufashanye kandi mugire n’intego zimwe zizatuma mukomeza kuba hamwe.

9. Ujye wemera amakosa yawe:  Kuba wowe no kwemera amakosa yawe bigaragaza ko  utigira intungane, kandi mu rukundo ntawe ukwiriye kwigira miseke igoroye, kandi ibi bizatuma uwo mukobwa agukunda cyane kuko wigaragaza uko uri, bizabashyira hamwe.

10. Mushyigikire: Nugera mu gihe aho uzasabwa guhitamo hagati yawe n’uwo uvuga ko ukunda, uzamuhitemo udashidikanya. By’umwihariko nibiba guhitamo ku muryango wawe. Bisa n’aho yamaze kugutwara, yarabakwambuye kandi akeneye ko umushyigikira.


11. Niba atameze neza, arwaye umutwe ,.. Menya neza ko wamufashije kumera neza: Iteka akwitaho, ngaho mwereke ko nawe umwitayeho, umufasha uko ushoboye by’umwihariko mu gihe atameze neza.

12. Nagusaba ubufasha ntuzamwirengagize: Menya neza ko utigeze umwima igisubizo mu gihe yakweretse ko agukeneye.

13. Mu gihe muri kuganira ku bintu by’ingenzi ntuzajye uzanamo imikino: Mwumve mu mahoro witonze, kandi umwubahe.

14. Mu gihe muri kuganira mwitegereze mu maso: Mwereke ko uri kumwumva.

15. Marana igihe kinini nawe: Uwo mukobwa akeneye kwumva ko ari we mukobwa wa mbere ku isi, by’umwihariko kuri wowe. Kumarana igihe kinini nawe nicyo kintu cya mbere cyiza uzahitamo gukora.

16. Garagara neza: Iyogosheshe, Wiyiteho ugaragare neza, ku buryo uzamukurura.

17. Mushyigikire: Ba uwa mbere gushyigikira ibyo akeneye gukora, ashobora kukubwira ngo ndashaka kuba umwanditsi, mufashe.

18. Mutungure: Muhe utwandiko twa hato na hato tumushimisha. Indabo ntizamugwa nabi. Nta n’ubwo bisaba ibintu bihenze, utuntu twa make nitwo dushimisha kandi nta n’ubwo agukeneyeho ibihenze.

19. Menya neza ko atuje: Nimuba mwicaranye ujye umwiyegamiza, umufate ikiganza.


20. Niba mutari kumwe reka amenye ko uba umutekereza, mwandikire cyane, umuhamagare cyane….

21. Mureke yisanzure: Mureke avuge buri kimwe kimuri mu ntekerezo no mu mutima.

22. Ntugatume yishinja amakosa

23. Mujye mwifotozanya cyane: Abakobwa bafata amafoto menshi, ariko yose ntaba afite ibisobanuro bimwe nk’iyo mwabikoranye. Igihe cyose muri kumwe, ujye umenya neza ko mwafashe ifoto muri hamwe.

24. Muhamagare utuzina twiza: Ntukeneye kumvikana nk’umuntu wibereye mu bucuruzi, mu gihe uri guhamagara izina rye. Koresha utuzina mukunda kwitana utuvangavange.

25. Ujye umureka agufashe nawe: Iyo bigeze mu marangamutima , ushobora gukenera ubufasha buke. Mureke agufashe, bizakwereka urukundo agufitiye.

26. Ujye ukora ibyo wavuze: Niba hari ikintu wamwemereye, ugomba kugikora.

27. Ugomba kumenya neza icyo akunda mugitanda ukagikora.

28. Ujye umusigira ubutuma bwanditse mu nzu, ubutumwa bwiza cyane bumukora ku mutima, ku buryo niyinjira mu cyumba ahita abubona.


29. Buri mwanya ujye umubwira ko umukunda

30. Muhe urukundo atigeze abona ahandi binyuze mubyo ukora buri munsi, mwereke ko adasanzwe








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND