RFL
Kigali

Inkuru ishobora kuba ibaye impamo! Ya modoka ihagaze 1/4 cya Miliyari Frw ya Bruce Melodie yaba yamaze kugera mu Rwanda

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/09/2021 20:47
2


Mu minsi micye ishize hatangajwe ko Bruce Melodie nyuma yo gusinya amasezerano ya Miliyari y'amanyarwanda yatumije imodoka rurangiranwa yo mu bwoko bwa Brabus itunze mbarwa ku isi kubera agaciro kayo nyamara benshi ntibabyizera.



Amakuru ahari ni uko iyi modoka yamaze kugera mu Rwanda ndetse ab'inkwakuzi bamaze no kwisabira ko bazahabwa umunyenga muri iyi modoka y'agatangaza itunze abifite kubera guhenda kwayo. Umwe mu bamaze kwemeza ko iyi modoka yamaze kugera mu Rwanda ni umunyamakuru w'imyidagaduro unareberera inyungu z'abahanzi banyuranye bakora umuziki mu Rwanda Irene Murindahabi.

Irene yafashe ifoto y'iyi modoka ifunguye imiryango yongeraho ati:"Ngo nsohoke ndebe umuzigo urahageze? We Databuja uzampe umunyenga (lift) rimwe basi Bruce Melodie." Icyakora kugeza ubu ntacyo Bruce Melodie aravuga kuri aya makuru, ndetse twagerageje no kumuvugisha ntibyadukundira.

Ubwo hatangiraga gucicikana ko Bruce Melodie yamaze gutumiza imodoka yo mu bwoko bwa Brabus yo kuzajya agenderamo, benshi mu babyumvise bagaragaje ko ibyo ari ukubeshya kuko kugeza ubu imodoka zo mu bwoko bwa Brabus zihagaze kuva kimwe cya kane cya Miliyari y'amanyarwanda (Miliyoni 250 Frw) amafaranga atari macye habe na gato atunze mbarwa.

Nyamara na none ibi bibaye nyuma y'uko Bruce Melodie na Food Bundles bagaragaje bashyize umukono ku masezerano ya Miliyari y'amanyarwanda yaje akurikirana n'ayo Bruce Melodie yagiranye na Kigali Arena nayo ya Miliyoni 150Frw.

Si ibyo gusa kuko afite n'ayo yagiranye na kompanyi ikora ibinyobwa ya Brok kimwe n'izindi zinyuranye zitumanaho n'izicuruza amatelefone zikomeza kugeza zimwifashisha mu kwamamaza ibicuruzwa byazo. Uyu muhanzi kandi ari no muri bacye babashije kurya ku mafaranga ya Primus Guma Guma Super Star yaba mu myanya myiza yagiye agira mu zo yitabiriye kimwe no kuba yaranayegukanye.

Si ibyo gusa kuko ari mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda aho ibitaramo binyuranye n'ibikorwa bikomeye bihuza abantu ari mu bahanzi b'imbere babigaragaramo. Kuri ubu ari kwitegura ibitaramo yise Kigali World Tour nubwo icyorezo cya COVID-19 gikomeza kugenda kimukoma mu nkokora ku buryo mu byo yateganyaga hamaze gusubikwa ibyagombaga kubera mu Burundi na CANADA.

Imodoka ya Bruce Melodie byemezwa ko yamaze kugera mu Rwanda yo mu bwoko bwa Brabus ihagaze kimwe 1/4 cya Miliyari y'amanyarwanda (Miliyoni 250Frw)

Ubutumwa bwa Irene Murindahabi agaragaza ko imodoka ya Bruce Melodie yamaze kugera mu Rwanda








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Olvis2 years ago
    mn komeza utsinde kBx2 nicyo gihe2
  • Niyonkuru Jean nepo2 years ago
    Vyoba Ari byiza cyane. Kuko kuba star you have to be very different from than many others Turamurindirany igishika I Buja igihe covid izaba yagabanijemwo Heeey Bruce Terimbere kndi cyane





Inyarwanda BACKGROUND