RFL
Kigali

Yanga Africans yegukanye igikombe kiruta ibindi muri Tanzania itsinze mukeba wayo Simba SC – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/09/2021 19:23
0


Ikipe ikundwa kurusha izindi muri Tanzania, Younga Africans yegukanye igikombe cya Super Cup 2021 itsinze mukeba wayo w’ibihe byose Simba SC igitego 1-0 cyatsinzwe na Fiston Mayele ku munota wa 11 w’umukino.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, ku kibuga Uwanja wa Mkapa cyari cyakubise cyuzuye abafana, habereye umukino wa nyuma w’igikombe kiruta ibindi byose muri Tanzania ‘Super Cup 2021’ warangiye cyegukanwe na Younga Africans yatsinze Simba SC 1-0.

Simba SC yarangije umukino ari abakinnyi 10 mu kibuga, nyuma yuko Taddeo Lwanga ahawe ikarita itukura ku munota wa 90+3’ nyuma yo gukinira nabi Feisal Salum Abdallah.

Uretse kuba Simba yaratakaje bamwe mu bakinnyi bayifashije cyane muri uyu mwaka barimo Jose Luis Miquisonne na Clatous Chota Chama bose bayisohotsemo, yaje kuvunikisha myugariro wayo Joash Onyango Auchieng asohoka mu kibuga asimburwa na Kennedy Juma Wilson, bikomeza kugora iyi kipe yashakaga ikindi gikombe nyuma yo kwegukana shampiyona y’uyu mwaka.

Yanga Africans yayoboye iminota myinshi y’umukino, ndetse biranayihira itsinda igitego hakiri kare ku munota wa 11, ntiyirara cyangwa ngo icike intege kuko yakomeje gushaka aho yamenera ngo itsinde icya kabiri ari nako yugarira neza, bituma isoza umukino itsinze mukeba.

Iyi ni inshuro ya kabiri yikurikiranya Yanga itsinze Simba, nyuma yuko yaherukaga kuyitsinda muri shampiyona igitego 1-0.

Yanga iheruka gusezererwa na Rivers United yo muri Nigeria mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, abakinnyi batandukanye itakoresheje kubera ibyangombwa bya CAF, bari babazanye muri uyu mukino wa Super Cup bayifashije cyane.

Simba SC izatangira gukina imikino ya CAF Champions League 2021/22 ikina ijonjora rya kabiri kuko yageze muri ¼ umwaka w’imikino ushize.

Feisal Salum yigaragaje cyane muri uyu mukino

Banda agerageza gucenga abakinnyi ba Yanga

Mugalu yagerageje ibishoboka byose ngo yishyure igitego ariko biranga

Wari umukino w'indyankurye ku mpande zombi

Yanga yegukanye igikombe cya Super Cup 2021 itsinze Simba 1-0





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND