RFL
Kigali

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’umunya Cameroon wemeje aba-Rayon

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/09/2021 16:37
0


Nyuma y’iminsi micye yari amaze mu igeragezwa ndetse akanitwara neza mu mukino wa gicuti, rutahizamu w’umunya-Cameroun, Essombe Willy Onana yahawe amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports, nk'uko byatangajwe n’iyi kipe.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha Willy Onana amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo kumubonamo ubushobozi bwo kuzafasha Rayon Sports kugera ku ntego zayo.

Uyu mukinnyi ahawe amasezerano nyuma yo gutsinda igeragezwa yari amazemo iminsi, ndetse akaba yaranatsinze igitego rukumbi cyabonetse mu mukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Musanze FC kuri Stade Ubworoherane kuri uyu wa Gatanu.

Ni igitego yatsinze ku munota wa 50’ ndetse abafana, abayobozi ba Rayon Sports bemejwe n’imikinire ye klu buryo bamwitezeho byinshi mu mwaka w’imikino utaha.

Iyi kipe itaritwaye neza ku isoko ry’abakinnyi mu Mpeshyi, ubu iri gushaka abakinnyi bakomoka hanze kugira ngo bayifashe kuzahatana muri shampiyona dore ko imaze imyaka 2 idaserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika.

Hari abakinnyi benshi bari kugeragezwa n’umutoza Masudi kugira ngo avanemo abo azakoresha umwaka utaha w’imikino uteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha.

Uretse abari mu igeragzwa, biravugwa ko kandi mu ntangiriro z’icyumweru gitaha hari abandi bakinnyi bazaturuka muri Mali, Cameroon na Nigeria bazaza mu igeragezwa muri Rayon Sports.

Rutahizamu ukomoka muri Mali, Sanogo Souleyman, nawe ari mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo guhabwa amasezerano muri Rayon Sports.

Willy Onana yamaze gusinya amasezerano y'imyaka ibiri muri Rayon Sports

Onana yatsinze igitego ku mukino wa gicuti Rayon Sports yatsinzemo Musanze 1-0





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND