RFL
Kigali

"Nifashisha Safi Madiba kuko njye icyizere cyari ntacyo" Platini P yahishuye ko mu 2019 yari agiye kureka burundu umuziki kubera Dream Boys

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:25/09/2021 14:53
0


Umuhanzi Platini P uri mu bakomeye ndetse ubu no guhatanira ibihembo mpuzamahanaga bya AFRIMA, yahishuye mu nkuru ngufi ko yari agiye kureka umuziki burundu kubera itsinda ryamukujije rya Dream Boys yari ahuriyemo na TMC ryari rihagaritse gukora.



Muri iyi minsi Platini P ukomeje guhirwa n’umuziki, yatangaje ko mu mwaka wa 2019 yari agiye kuwureka nyamara none kuri ubu akaba akomeje kuwugiriramo umugisha aho afite kompanyi ikomeye imufasha mu muziki yitwa 'One Percent  International' iherutse no kumufasha gukora indirimbo iri mu zikunzwe yitwa 'Shumuleta'. Ubu ari mu bahataniye ibihembo kandi mpuzamahanga bihuriyemo ibyamamare mu muziki nyafurika bya AFRIMA.

Muri ibi bihembo akaba ahuriyemo n'umuhanzi nyarwanda Meddy ariko ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Platini P ari mu bahanzi bahiriwe no kwamamariza kompanyi zinyuranye mu Rwanda.

Mu kanya gato gashize rero abinyujije kuri instagram yatangaje iby'uko ari mu bahataniye ibihembo bya AFRIMA, yongeyeho inkuru itari izwi ivuga ukuntu yari agiye kuva mu muziki burundu. Atangira agira ati: ”RWANDA turi mu bahataniye ibihembo bya AFIMA.”

Akomeza agira ati:”Reka mbahe inkuru ngufi yakabaye ndende.” Yongeraho ati:”Impera za 2019 nagize kwiheba kwinshi nifuza guhagarika uburirimbyi burundu n'ubwo bwose mporana inseko ku maso, kuko itsinda nashyizemo ubuzima bwanjye n'imbaraga zanjye zose nabonaga ritagikomeje.”

 

Nyuma yo kugaragaza ko gushaka kureka umuziki yabitewe n'uko yabonaga Dream Boys itagikomeje, yakomeje agaragaza ko byari ikizamini gukomeza wenyine agira ati:”Nkabona gutangira bushya ari ikizamini."

Asobanura neza ko gukomeza kwe byagizwemo uruhare n’abantu banyuranye ariko by’umwihariko umwami wa Kina Music ari we Ishimwe Clement. Agira ati:”Umugabo Ishimwe Clement we yari azi neza ubuhanga n'umurava byanjye kundusha ubwanjye, twakoze 'Fata amano' ari nko ku ngufu yewe nifashisha Safi Madiba kuko njye icyizere cyari ntacyo.”

Agaragaza kandi ko mu bamubaye hafi harimo na Bagenzi Bernard, nawe uherutse kwemeza ko yamufashije gukomeza umuziki arimo. Agira ati:” Bagenzi Bernard yabaye uwa kabiri wanyeretse ko ambonamo ikintu kidasanzwe.”

Ndetse mu bamuteye amuhate harimo n’abahanzi bagenzi be bakaba n'inshuti ze agira ati:”Abahanzi bagenzi banjye bambwiraga ko rimwe nzazamura ibendera: Butera Knowless, Rafiki, Topher Muneza, Naason Solist na Igor Mabano, umwaka urashize mbona bigenda bicamo.”

Yemeza kandi ko Muyoboke Alex bakoranye mu bikorwa by’umuziki bakiri itsinda ari mu bamufashije kwikusanya no kumva ko yakomeza. Agira ati:”Muyoboke Alex yampamagaraga urebye buri munsi ati uraza kubikora @finest_crew_rw banyizera kurusha uko niyizera.”

Mu gusoza avuga ko n'ubwo ari inkuru ngufi hari urundi ruhisho agifite kuri byo ashima kompanyi bari gukorana anahishura ishimwe rikomeye afite ku kuba ari umwe mu bahataniye ibihembo bya AFRIMA kandi agaragaza ko afite icyizere cyo kubyegukana.

Agira ati:”Inkuru nzayikomeza neza, gusa mu gihe gito mbonye mpataniye ibihembo bya Afrima wenda kuri bamwe ni bito gusa kuri njye ni igitambwe kinini cyaneee, igikombe ndakizana rero murakoze @onepercentinternational reka tubikore.

Platini P wahoze muri Dream Boys itsinda ryari rigiye gutuma areka umuziki mu mwaka wa 2019, ari  mu bahanzi nyafurika bahataniye ibihembo mpuzamahanga bya AFRIMA bimaze kubaka izina muri Africa yose

Ubutumwa bwa Platini P buhishura ukuntu yari agiye kureka umuziki hakaba abantu bamuhaye icyizere none akaba akomeje gutera intambwe igana ku butsinzi mu muziki









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND