RFL
Kigali

Bari bamaze amazi 4 bibarutse imfura yabo! Jason Derulo yatandukanye n'umukunzi we birasakuza ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:25/09/2021 12:28
0


Jason Derulo yatangaje ko yatandukanye n'umukunzi we Jena Frumes nyuma y'amazi ane gusa bibarutse infura yabo.



Jason Derulo yatangaje yifashishije urukuta rwe rwa Twitter aho yagize ati: "Jana nanjye twafashe umwanzuro wo gutandukana. Ni umubyeyi mwiza ariko twatandukanye kuri ubu twemeje ko buri wese agiye kubaha mu buzima bwe ariko tugafatanya kugira ngo tube ababyeyi beza mu kurera. Mwubahe ubuzima bwacu bwite iki nicyo gihe". 


Gutandukana kwabo ku mbuga nkoranyambaga byasakuje! Jena Frumes na Jason Derulo urukundo rwabo rwabaye ikibatsi mu 2020 


Ku nshuro ya mbere bahuriye muri GYM mu gihe cya guma mu rugo baramenyana biza kuvamo urukundo hanyuma mu minsi yashize muri Gicurasi bibaruka imfura yabo y'umuhungu. @daisylicious4 uri muri benshi bagize icyo bavuga ku gutandukana kwabo yasabye Jason Derulo kutazibagirwa inshingano nk'umubyeyi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND