RFL
Kigali

Grand P yafashe umwanzuro wo gusezerera umukunzi we uherutse kumwicarira akamukebanya amatako

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:25/09/2021 10:52
0


Yahise amusezerera! Grand P ufite ubumuga bw'ubugufi bukabije, nyuma y'uko umukunzi we amwicariye akamukebanya amatako mu bitaro bakamutera za serumo, yahise amusezerera maze uyu mukunzi we nawe avuga ko urukundo rwabo rurangiye.



Granda P asezereye umukunzi we Eudoxie Yao usanzwe afite imiterere y'ikibuno n'umubyimba bitangaje, nyuma y'uko yari amaze iminsi amwicariye kubera ubumuga bw'ubugufi agahita acyebana amatako. Byabaye ngombwa ko ajyanwa mu bitaro byitwa Metro byo muri Guinea yitabwaho n'abaganga aterwa za seromu kugira ngo agarure ubuyanja.


Granda P yifashishije urukuta rwe rwa Instagram maze asezerera uyu mukobwa w'umubyimba n'ikibuno bitangaje, Eudoxie, usanzwe ari umunyamideri.

Granda P yafashe ifoto ye ari mu mugongo w'iki kizungerezi maze ayiherekeza aya magambo ati: "Urabeho mukunzi wanjye uzankumbura @eudoxieyao__ 😍😍😍".

Eudoxie Yao nawe yahise yemeza ko batandukanye yifashishije urukuta rwe rwa Facebook abibwira Grand P ati: "Umugoroba mwiza mukunzi wanjye, ndashaka kukumenyesha ko urukundo hagati yanjye na Grand P rwarangiye. Nkomeje urugendo rwanjye".


Ubwo bagiranaga ibihe byiza yaramwicariye akebana amatako 

Urukundo rwabo rwavugishije benshi ahanini bamwe bakavuga ko uyu mukobwa yakurikiye ikofi ya Grand P cyane ako atunze agatubutse. 

Uyu mukobwa afite umubyimba, ikibuno n'imiterere byose bidasanzwe

Ababivuga bashingiye ku bumuga umusore afite bw'ubugufi n'uko uyu mukobwa areshya, maze benshi barebera ku jisho bakanvuga ko batajyanye. Si ubwa mbere aba bombi bavuze ko batandukanye kuko mu minsi ishize nabwo bavuze ko batandukanye nyuma bongera gusubirana. Icyakora kuri ubu bose ntawigeze yerura ngo atangaze ikibatandukanyije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND