Kigali
Bralirwa
-->

Ibimenyetso 8 bizakwereka ko atari uwo kwizerwa n’ubwo abivugisha umunwa

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:25/09/2021 6:50
2

Mu rukundo ukwiriye kwizera umutimanama wawe gusa.



Ntabwo akubwira ko aguca inyuma ariko arabikora. Birababaza ariko nawe urabibona n’ubwo wijijisha. Rimwe na rimwe abantu barekera aho kuba abanyakuri kubo bakundana bikarenza urugero. Amakosa abamo ni uko umuntu uri kuguca inyuma atajya akwicaza ngo abikubwire ube wanamugendera kure cyangwa ngo ufate umwanzuro wawe.

Akenshi burya biranababaza kumva ko uri kubabaza undi muntu muri kumwe.Ntanuba yifuza kuba inzirakarengane yabyo.Rero niba ubona bitagenda, uyu munsi Inyarwanda.com , iragufasha kumenya ibimenyetso simusiga bizakwerekako uwo muntu akubeshya n’ubwo akubwira ibihabanye n’ibyo ubona, maze wifatire umwanzuro.

Abantu bacana inyuma abenshi aba arabahanga ku buryo bakora bihishe ariko ntibafatwe kuko ntibanabyemera, ariko nanone burya gushuka umuntu mukuru biragora.Niba udashaka ko umuntu agukina cyangwa agukinisha urasabwa kwirinda

Ubusanzwe abantu bose ntibakunda kubeshywa habe nagato.Hari utazihanganira uburyo umubeshya kandi nyamara agukunda by’ukuri.

1.Umutimanama wawe ukubwira ko hari ikintu kitagenda neza

Iga kwizera umutimanama wawe.Ugushidikanya ufite ,guhari kubera impamvu.Menya neza niba utarimo kugambanirwa, kuko umutimanama wawe , uri kugufasha kwibohora iyo ngoyi.Akenshi uzasanga utarabeshywe.

2.Imico ye iba ijagaraye cyane

Niba atangiye kujya ahindagura uko yitwaraga, menya ko hari ikitagenda.Niba ari kukwitwaraho neza wasanga ari uko ari kwishinja ikintu.Umuntu umeze utyo, arahindagurika cyane.

3.Ntago atuma umwizera

Kwizera umuntu biba bigomba kurenga ibyiyumviro umugirira.Kwizerana ni cyo gihuza abantu babiri.Niba wumva rero icyo kubahuza kitameze neza uzagire ubwenge.

4.Arinda telefoni ye na mudasobwa ye cyane

Afite ikirundo cy’ubutumwa bugufi adashakako usoma.Urumva nyine afite ukuri.Aziko ikimenyetso cyo kumushyira hasi kizava muri we cyangwa muri telefoni ye cyangwa mudasobwa ye , niyo mpamvu abirinda no kurusha uko yirinda.

5.Ntago muvugana ibintu bisobanutse

Inkuru ze n’ibiganiro mu girana bizajya birangira ntacyo ukuyemo.

6.Akunda guhuga bitunguranye

Niba igihe mu marana yarakigize gito cyane nahawe, menya ko ntakazi gakwiriye kugusimbura.Uyu muntu azaguha impamvu zitumvikana kugira ngo abone uko yigira kubandi.

7.Azagutunguza intonganya kugira ngo ukunde ubabare

Nawe ashyizwe kunkeke n’ibyo ari gukora, niyo mpamvu azashaka kukubona urakaye, rimwe na rimwe amakosa yakabaye aye ayagushyire kumutwe.Azatuma wumva ko uri umukobwa mubi , ndetse akwerekeko utazi no gukunda.

8.Agushinja amakosa

Mu gihe uzagerageza kumuhumuriza mu gihe ubona atameze neza, azavuga ko amakosa yose arayawe.

Inkomoko: Relrules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iranzi3 weeks ago
    Muzatubwi nibimenyetso byumuntu utagukunda kuri buri ruhande rw,umuhungu cg umukobwa Muzatubwire nibimenyetso byumuntu ugukunda murakoze ...
  • eddylandryndayisenga@gmail.com3 weeks ago
    Ni igiki wokora uwo mwavanye mwosubirana



Inyarwanda BACKGROUND