RFL
Kigali

#Kwita Izina: Kapiteni wa Patriots BBC Mugabe Arstide yise umwana w’Ingagi ‘INKOMEZI’

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/09/2021 20:00
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, habaye umuhango wo kwita izina abana b’Ingagi 24 bavutse, aho kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Arstide ari umwe mu bari batoranyijwe kwita izina umwana w’ingagi.



Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, aho wanaciye kuri Televiziyo Rwanda.

Ni umuhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abandi bantu batumiwe kwita izina, barimo umuhanzi Bruce Melodie, Luol Deng wakinnye muri NBA, Mugabe Arstide n’abandi.

Kapiteni wa Patriots BBC, akanaba umukinnyi w’ikipe y’igihugu, Mugabe Arstide, yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa ‘Igisha’, “INKOMEZI”. Luol Deng ukomoka muri Sudani y'Epfo wakinnye muri NBA kuri ubu uyobora Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball muri icyo gihugu, yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa 'Agashya' “RINDA”, mu gihe umuhanzi akanaba umushoramari wo muri Nigeria, Oluwatosin Oluwole, yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa 'Kwitonda, “SANGWA”.

Prof. Beth Kaplin, umuyobozi muri kaminuza y’u Rwanda, yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa 'Ntambara' “TWIRINDE”, Jes Gruner, umuyobozi muri Pariki ya Nyungwe yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa 'Isimbi' “INGABIRE”, Clementine Uwamahoro, umuyobozi muri pariki y’Akagera yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa 'Muhoza' “KUNDUMURIMO”.

Umuhanzi Bruce Melodie ukunzwe na benshi mu Rwanda, yise umwana w’ingagi wo mu muryango wa 'Kureba' “KABEHO”.

Mu myaka yashize uyu muhango waberaga mu Kinigi, ariko uyu mwaka uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ukaba watambutse imbonankubone kuri Televiziyo Rwanda.

Mugabe Arstide yise umwana w'ingagi 'INKOMEZI'

Bruce Melodie yise umwana w'ingagi 'KABEHO'

Luol Deng wakinnye muri NBA yise umwana w'ingagi 'Rinda'








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND