Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abangavu batarengeje imyaka 20, yatangiye nabi urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi, nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Ethiopia ibitego 4-0 mu mukino ubanza.
Kuri
uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri 2021, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
habereye umukino w’u Rwanda na Ethiopia mu bakobwa batarengeje imyaka 20, mu
ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Costa
Rica, warangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinzwe ibitego 4-0.
Muri
uyu mukino u Rwanda rwagaragaje urwego ruri hasi cyane kuko Ethiopia yihariye
umukino, irusha gukina neza u Rwanda kuva umukino utangiye kugeza usojwe.
Uku
kwitwara nabi kw’ikipe y’u Rwanda, ahanini byatewe no kuba abakinnyi badaheruka
gukina, kuko hashize umwaka n’igice shampiyona y’abagore yarahagaze, bakaba
nta marushanwa baheruka gukina, ndetse nibwo bwa mbere u Rwanda rugize ikipe y’igihugu
y’abakobwa batarengeje imyaka 20.
Ethiopia
yarushije u Rwanda ku buryo bugaragara, yafunguye amazamu ku munota wa 20, ku
gitego cyatsinzwe na Assresahagn Matios wazonze cyane u Rwanda. Uyu mukinnyi
yaje gutsinda n’igitego cya kabiri ku munota wa 27, iminota 45 y’igice cya
mbere irangira Ethiopia iri imbere n’ibitego 2-0.
Ikipe
y’igihugu ya Ethiopia yagarutse mu gice cya kabiri gahunda ari ugushaka ibitego
byinshi, aho ku munota wa 55 Kalsa Tadesse yatsinze igitego cya gatatu, mu gihe
Lema Tone yatsinze igitego cya kane cy’agashinguracumu ku munota wa 61, ari
nako umukino warangiye.
Nyuma
yo gutsindwa umukino ubanza ibitego 4-0, amahirwe y’u Rwanda yo gukomeza mu
cyiciro gikurikiyeho yayoyotse kuko kuzakura amanota atatu muri Ethiopia
byagorana cyane mu mukino wo kwishyura.
Umukino
wo kwishyura uteganyijwe tariki ya 9 Ukwakira 2021 muri Ethiopia.
TANGA IGITECYEREZO