Kigali
Bralirwa
-->

Ibitinze birapfa! Umusore yatumiwe kuzaba 'Parrain' mu bukwe bw'umukobwa yaterese imyaka 6 anacyambaye n'impeta ye

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/09/2021 14:24
0

Umukobwa n'umuhungu bashobora gukundana igihe kirekire ariko ntibabane bitewe n'impamvu runaka, abahanga bo bati' Ibitinze birapfa'. Akenshi umukobwa ugeze mu myaka yo hejuru ya 25 kuramba mu rukundo ntaba akibishaka aba ashaka umugabo. Inkuru iri kuvugwa cyane ni iy'umusore wakundanye n'umukobwa imyaka 5 ,wakiriye ubutumire bw'ubukwe bwe.



Aba bose ntibatangajwe amazina yabo. Inkuru ya Dailycroc ivuga ko umusore n'umukobwa bakundanye imyaka itanu, kuva mu mashuri yisumbuye kugera muri Kaminuza, barakundana karahava aho abari babazi bari bazi ko babana hasigaye kuba babishyiraho akadomo imbere y'Imana n'abantu.


Umubano wabo wagenze neza kandi nta kimenyetso cyerekana intege nke cyangwa gutandukana bya hato na hato mu rukundo. Umusore watumiwe mu bukwe kuba 'Parrain' muri ubwo bukwe, amakuru avuga ko yari akiri mu mubano n'umukunzi we ubwo yakiraga ubutumire bw'umusore w'inshuti ye magara. Umusore washatse uwo mukobwa, yari asanzwe nawe ari inshuti y'umusore watumiwe kuzaba Parrain, aza kumutumira ngo azatahe ubukwe yamwambariye.


Bakundanye imyaka 5 baranambikanye impeta ariko ntibabanye

Umusore acyakira ubutumire byaramurenze, ahita ahamagara umukobwa bakundanaga arabimuganiriza. Mu biganiro bagiranye bemeje ko nta kibazo gihari ko yaza agataha ubukwe nta pfunwe kuko ariko Imana yabishatse, umusore yaremeye ataha ubukwe nk'ibisanzwe. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND