Wagiye wumva imibare myinshi y’abantu bapfuye hagati mu ijoro no mu masaha ya kare (mu rukerera), ukumva ngo kanaka yapfuye hagati ya saa Cyenda na saa Kumi z'ijoro, bamwe bati “Ni Amadayimoni yamwishe”, abandi bati "Ni umunsi we wageze".
Ibi bintu bikunda kubaho cyane cyane nko mu rugo
cyangwa mu bitaro. Ibi bituma abantu ba hafi y’uwapfuye cyangwa abo mu muryango
we bibaza impamvu yateye urwo rupfu na cyane ko abapfa muri ayo masaha abenshi baba
batanarwaye cyangwa bari bamaze igihe bakize. Mu gukora iyi nkuru twagereranyije
inkuru zitandukanye tunifashishije inkuru yanditswe na Mainooco kuri Opera
News.
Mu gihe cya Yesu/Yezu hakoreshwaga igishushanyo (Mortality Rate
%) cyagaragazaga ko abantu bapfa mu ijoro bari ku gipimo cya 20% naho mu gitondo bikaba 35%. Ibi byagiye bihinduka uko imyaka yagiye ihita indi igataha, saa Cyenda na saa Kumi biba igihe kibi kuri bamwe.
Ahari ibyo ushobora gutekereza ni byo ukurikije ibyo
wasomye cyangwa imyizerere yawe. Muri iyi minsi ahantu henshi humvikana inkuru
zivuga ngo runaka yapfuye, wajya kumva ku ruhande ukumva
bamwe bavuga ngo ‘Nyamara twari kumwe
ku manywa ameze neza”. Ejo bikagenda uko n’ejo bundi na bwo bikagenda uko, mbese muri make, ibintu byagiye bihinduka uko iminsi yagiye ihita.
Muri iyi nkuru yanditswe na Mainooco, yasobanuye ko mu
masaha y’ijoro ari bwo abarozi n’ibindi bibi bikora ariko bikaba bibi muri aya
masaha ya saa Cyenda na saa Kumi. Muri iyi nkuru uyu mwanditsi yatanze inama
ku bantu avuga ko gusenga bishobora kuba igisubizo bikaba byanatanga ubuzima
ku wagombaga gupfa kuri aya masaha, asaba abantu kujya basenga cyane.
Umwuka wa Carbon ukwirakwira hanze muri aya masaha nawo uri mu bitera impfu zitunguranye z’abantu. Ibimera bisohora umwuka
abantu bahumeka wa Oxgen bikakira Carbon Dioxide. Icyo gihe umwuka wa Carbon
Dioxide uba ari mwinshi cyane mu kirere
ku buryo umuntu urwaye ashobora
kubigiriramo ingaruka zikomeye akenshi ziganisha ku mpfu zitunguranye.
Abantu bagirwa inama yo kujya bakumira umwuka wa
Carbon Dioxide cyane, barekera hanze ibisa n’ibimera byose bishobora kuba biri
hafi yo mu nzu. Kubera uburyo ubushobozi buke bw’umubiri w’ikiremwamuntu muri
iyi myaka, ibi byose birabyorohera kwica abantu byoroshye. Urupfu iyo rwaje
ntabwo waruhunga.
Inkomoko: Opera News
TANGA IGITECYEREZO