RFL
Kigali

MINICOM ku bufatanye na RDB bashyize hanze amabwiriza mashya agenga utubari

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/09/2021 20:30
2


Nyuma y’igihe kirekire utubari dufunze kubera icyorezo cya COVID-19, twongeye gutekerezwa mu Inama y’Abaminisitiri iheruka, yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Mu masaha macye hashingiwe ku myanzuro y’iyo nama, MINICOM na RDB bashyize hanze amabwiriza mashya agenga utubari.



Minisiteri y'ubucuruzi MINICOM ifatanije n'Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere, RDB, bashyizeho amabwiriza mashya yatangajwe kuri uyu wa 23 Nzeri 2021, nyuma y’iminsi ibiri Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021 yemereye utubari gusubukura.

Mu mabwiriza mashya agendanye n'ibihe isi irimo byo guhangana n'icyorezo cya COVID19, harimo ko abakora mu tubari muri Kigali bagomba kuba barakingiwe, gupimwa buri minsi 14, kwinjira mu kabari wambaye agapfukamurwa, guhana intera n’ibindi.

Amabwiriza ajyanye n’ifungurwa ry’utubari:

I. Ibigomba kubahirizwa

1. Akabari gafungurwa ni agafite icyangombwa cy’ubucuruzi gitangwa na RDB, cyangwa akabari gafite ipatanti itangwa n’umurenge bikemerera gutanga serivisi z’akabari;

2. Amasaha yo gufungura no gufunga utubari akurikiza gahunda rusange ya Leta, igena amasaha ibikorwa by’ubucuruzi byemerewe gukorwamo;

3. Utubari tugomba gushyira aho binjirira uburyo bwo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, cyangwa umuti wabugenewe (hand sanitizer);

4. Mu kabari aho bicara hagomba gushyirwa ikimenyetso kiharanga kandi hakubahirizwa intera ya metero imwe n’igice (1,5 m) hagati y’intebe n’indi;

5. Utubari tugomba gushyiraho uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, kandi abatugana bagashishikarizwa kubukoresha;

6. Buri kabari kagomba kugira umukozi cyangwa abakozi bashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Uwo mukozi (abakozi) agomba kuba afite umwambaro umuranga w’ibara ry’umuhondo;

7. Inzugi n’amadirishya by’utubari bigomba kuba bifunguye kugira ngo umwuka ushobore kwinjiramo ku buryo buhagije, kandi aho bishoboka abakiriya bagaherwa serivisi hanze (open space) , kandi bagakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19;

8. Ahakorerwa ubucuruzi bw’utubari hagomba kubahiriza amabwiriza y’isuku ashyirwaho n’inzego zibishinzwe;

9. Buri muntu wese winjira mu kabari agomba kuba yambaye agapfukamunwa;

10. Abakora mu kabari bagomba kuba bambaye agapfukamunwa neza kandi igihe cyose;

11.Abakozi bose bakorera utubari mu Mujyi wa Kigali bagomba kuba barahawe urukingo rwa COVID-19;

12. Ba nyir’utubari bagomba gupimisha abakozi bose COVID-19 buri nyuma y’iminsi 14.

II. Ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza

1. Akabari kujuje ibisabwa gasaba uruhushya rwo gufungura ku Murenge gakoreramo cyangwa kuri RDB (ku tubari dufite uruhushya rwo gukora /operating license rutangwa na RDB);

2. Nyuma y’igenzura, akabari kujuje ibisabwa, gahabwa uruhushya rwo gufungura na komite ibishinzwe ku rwego rw’Umurenge ihuriweho n’ubuyobozi bw’Umurenge n’abahagarariye urugaga rw’abikorera, cyangwa kagahabwa uruhushya na RDB (ku tubari dufite uruhushya rwo gukora/operating license rutangwa na RDB);

3. Uruhushya rwo gufungura akabari rutangwa mu nyandiko, kandi rukamanikwa ahantu hagaragara;

4. lnama y’umutekano itaguye y’Akarere/Umujyi wa Kigali ishobora gushyiraho izindi ngamba zisumbuyeho zitavuzwe muri aya mabwiriza, zerekeye ishyirwa mu bikorwa ryayo hagamijwe kurushaho kwirinda COVID-19;

5. Ibihano byo kutubahiriza aya mabwiriza, bikorwa hakurikijwe uko byagenwe n’Inama Njyanama y’Akarere/Umujyi wa Kigali.

6. lnzego z’abikorera na ba nyir’utubari, bafite inshingano zo gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.

7. Utubari tugomba korohereza abashinzwe igenzura rihoraho, rikorwa n’inzego zibishinzwe hagamijwe iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.

Aya mabwiriza ashobora kuvugururwa igihe cyose bibaye ngombwa mu rwego rwo gukomeza kwirinda COVID-19.

 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Serugendo Theogene2 years ago
    Kubahiriza amabwiriza mu kabare birakomey ark birashoboka kuk ntibanywa bambaye udupfukamunwa gusa ba nyiri utubare n'abakozi bakoramo babikangukire hato bitaba intandaro yo kwiyongera kw'abandura covid-19
  • Gatete2 years ago
    Nukwitonda bakubahiriza amabwiriza behabwa





Inyarwanda BACKGROUND