RFL
Kigali

Prosper Nkomezi yasohoye indirimbo 'Nzakingura' irimo umuti womora abashakira ibisubizo mu bantu bakabibura-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/09/2021 19:16
0


Nuvuga izi ndirimbo: Sinzahwema, Urarinzwe, Yaranyishyuriye, Humura, Ibasha gukora, Wanyujuje, Singitinya, Urihariye, Nshoboza, Nzayivuga, Ndaje, n'izindi, abantu benshi barakubwira ko ari iz'umuramyi bakunda bikomeye ari we Prosper Nkomezi kuri ubu wamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nzakingura' yasohokanye n'amashusho yayo.



Prosper Nkomezi, umuramyi ukiri muto mu myaka ariko ufite izina ribyibushye mu ruganda rw'umuziki nyarwanda by'umuhariko mu gisata cy'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu gihugu bikaba akarusho ku banyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye aho yataramiye mu ntangiriro za 2020 bakamukurira ingofero - mu gitaramo yahuriyemo na Israel Mbonyi na Serge Iyamuremye. Kuri ubu uyu musore ahugiye mu gukora indirimbo zigize Album ye kabiri.

Hashize amasaha macye Prosper Nkomezi ashyize hanze indirimbo nshya yise 'Nzakingura' yashibutse ku bintu abona muri iyi minsi aho abantu benshi barimo n'abakristo birukankira mu gushakira ibisubizo mu bantu kandi ntibabibone, nyamara Yesu yarivugiye ubwe ko abazamushakana umwete bose bazamubona ndetse ko n'uzamusaba icyo ari cyo cyose azakimuha. Uyu muramyi yibukije abantu ko ibisubizo by'ibyo bashaka byose biri muri Yesu Kristo bityo ko ari we bakwiriye kugana.


Prosper arasaba abantu kudashakira ibisubizo mu bantu

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Prosper Nkomezi watangiriye umuziki i Rwamagana akawukomereza i Kigali, yagize ati "Message y'iyi ndirimbo ni ijambo ry’Imana nakuye muri Bibiliya ni naho inganzo yavuye riri muri Luc 11:9, Matayo 7:7 n'ahandi henshi. Usanga akenshi turi abarokore ariko tukajya gushakira ibisubizo aho bitari rimwe na rimwe tukirukira mu bantu ntitubabonereho ibisubizo. Ariko ibisubizo by'ibyo dushaka biba muri Yesu kandi Imana yarivugiye ubwayo ko idukunda itazigera iduhana". 

Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo 'Ibasha gukora', yabukije abantu ko Imana ikunda abantu bose bayikunda. Ati "Ijambo ryayo rikavuga riti 'Nkunda abankunda kandi abanshakana umwete bose bazambona, ukomanze wese akingurirwa kandi usabye ahabwa'". Yavuze kuri Album ye nshya ati "Album ya kabiri ndateganya ko uyu mwaka warangira nayisoje nayo". Yasoje avuga ko "Nyuma y'iyi ndirimbo hari indi twakoranye n'undi muramyi izakurikiraho mu gihe cya vuba". 

Prosper Nkomezi hamwe n'abaririmbyi bamufashishe muri iyi ndirimbo ye nshya

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NZAKINGURA' YA PROSPER NKOMEZI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND