RFL
Kigali

Ari kugosorera mu rutete! Mu gihe uwamubyariye akomeje kumuherekeza mu bitaramo ari gukora, Wizkid yatangaje ko yizeye kuyibonamo umugore

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:24/09/2021 6:57
0


Uwabyariye Wizkid akomeje kumuba hafi muri 'Tour' ari gukora ndetse akanabigaragaza ku mbuga nkoranyambaga, uyu muhanzi we yatangaje ko yiteze gukura umugore muri ibi bitaramo bizenguruka Isi.



Wizkid yanyuze ku mbuga nkoranyambaga maze atangaza ko yiteze kubona umugore muri ibi bitaramo ari gukora. Yagize ati: "Umubyeyi uri wenyine, mfite icyizere cyo kubona umugore muri iyi Tour". 


Wizkid na Jada ndetse n'umwana babyaranye 

Ibi yabitangaje nyuma y'uko Jada Pollock wamubyariye umwana wa Kabiri nawe yifashishije imbuga nkoranyambaga agatangaza ko anyurwa no kubona umugabo we aririmba muri ibi bitaramo ari kugenda akorere hirya no hino bivuze ko ari kumuherekeza ukurikije uko yabivuze anyuze kuri Twitter.


Jada wabyariye Wizkid umwana wa Kabiri 

Yagize ati: "Tekereza kuba mu gitaramo, ukumva Album ukunda, indirimbo ukunda ureba umugabo wawe ari kuririmba birarenze". Usibye ibi nta kindi uyu mugore aravuga ku byo Wizkid yatangaje.

REBA AHO WIZKID AZAZENGURUKA AKORA IBITARAMO









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND