RFL
Kigali

Canada: Kaminuza igiye kujya yigisha isomo rivuga kuri Drake na The Weeknd

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/09/2021 14:45
0


Kaminuza yo mu gihugu cya Canada yitwa Toronto University igiye kujya yigisha isomo rivuga ku bahanzi babiri Drake na The Weeknd nka bamwe mu bantu b'intangarugero babashije gukira binyuze mu muziki. Ibi bikaba bikozwe mu rwego rwo kwigisha urubyiruko rwo muri Canada kwiteza imbere nk'uko aba bahanzi bakomoka muri iki gihugu babikoze.



Umuraperi Drake n'umuririmbyi kabuhariwe The Weeknd bamwe mu bahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga ni bamwe mu bahanzi bakomeye mu muziki ndetse batunze n'agatubutse, aba basore bombi bakaba bahuriye ku kintu kimwe cy'uko baturuka mu gihugu cya Canada mu mujyi waho wa Toronto. Nyuma y'uko aba bahanzi bakoze ibishoboka bagatera imbere mu muziki no mu butunzi, kuri ubu ibikorwa byabo bigiye kwigishwa muri kaminuza ya Toronto University.


Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko iyi kaminuza igiye gutangira kwigisha isomo rishingiye kuri Drake na The Weeknd mu rwego rwo kwigisha urubyiruko ruyigana ko rushobora kwiteza imbere binyuze mu muziki nk'uko aba bahanzi babikoze bakazamura amazina yabo n'igihugu cya Canada bakomokamo. Iyi kaminuza isanzwe itanga amasomo y'umuziki igiye kongeraho isomo rya Drake na The Weeknd bise 'Deconstructing Drake and The Weeknd'.


Umwarimu wigisha muri Toronto University ari nawe uzigisha iri somo witwa Dalton Diggins abinyujije ku rukuta rwa Instagram ye yagize ati''Maze igihe kinini n'igisha umuziki muri Toronto University,iki nicyo gihe cyo gukora nkibyo izindi kaminuza zakoze tugisha kubyamamare by'igihugu cyacu.Si twebwe twenyine tugiye kwigisha ku bahanzi muri Amerika naho barabikora''.


Yakomeje atanga ingero za kaminuza zifite amasomo y'igisha ku bahanzi agira ati''Kaminuza ya Georgetown ifite isomo ryigisha kuri Jay Z,Armstron State University ifite isomo ryigisha kuri Beyonce, natwe muri 2022 turatangira kwigisha ku bahanzi bacu Drake na The Weeknd''. Kugeza ubu The Weeknd na Drake bibitseho ibihembo bikomeye birimo na Grammy Awards bagiye ku rutonde rw'abahanzi bafite amasomo abashingiyeho barimo Lady Gaga, Beyonce, Jay Z, Diddy, Micheal Jackson hamwe na Miley Cyrus.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND