RFL
Kigali

Meddy na Platini P mu bahataniye ibihembo bya AFRIMA 2021

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/09/2021 15:13
0


Abahanzi nyarwanda bamaze imyaka itari micye mu muziki kandi bakunzwe n’abatari bacye mu karere ari bo Meddy na Platini P, bari ku rutonde rw’ibyamamare mu muziki wa Africa bihataniye ibihembo bya AFRIMA 2021.



Ibihembo bya AFRIMA byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2014 ku bahanzi b’indashyikirwa mu bihugu bitandukanye bigize umugabane wa Afrika. Abahatanira ibi bihembo muri uyu mwaka, baraye batangajwe mu masaha akuze yo kuwa 22 Nzeri 2021 mu byiciro bigera kuri 38 by’ingeri zitandukanye z’abahanzi bakomeye.

Blaq Diamond  wo muri Africa y'Epfo niwe uri mu byiciro byinshi bigera ku 8 naho Wizkid akaza mu byiciro 7 ari nawe umugwa mu ntege. Abahanzi bakomeye mu Rwanda babiri Platini P usigaye yaraguye imbago z’umukizi akinjira no mu kibuga kigari cya Nigeria aho yanamaze gukorera indirimbo ya mbere, agaragara kuri urutonde mu cyiciro cya Best Artist, Duo or Group In African Contemporary akaba ari kumwe na Chike, Kizz Daniel, Ferra Gola n’abandi.

Undi muhanzi nyarwanda uri muri iri rushanwa ni Meddy ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Meddy uhanganye mu cyiciro Best Male Artist In East Africa. Iki cyiciro Meddy arimo agihaniyemo na Eddy Kenzo, Harmonize, Rayvanny, Diamond Platnumz Sauti Sol n’abandi.

Muri ibi bihembo umunyarwandakazi Neza yigeze kwegukanamo igihembo mu mwaka wa 2017 mu cyiciro cy’umuhanzi ugaragaza icyizere muri Afurika.  Ibi bihembo byateguwe ku bufatanye bwa AFRIMA na African Union Commission, bizabera  i Lagos muri Nigeria hagati ya tariki 19 na 21 Ugushyingo 2021 nk'uko bitangazwa na Tributeonline.

Platini P ufite indirimbo nshya yitwa Shumuleta ari mu bahanzi bahataniye ibihembo bya AFRIMA

Meddy ahanganye n'ibyamamare bikomeye birimo Diamond Platnumz mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza w'umwaka wa 2021 mu Karere k'Iburasirazuba (East Africa)

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO SHUMULETA YA PLATINI P


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO QUEEN OF SHEBA YA MEDDY








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND