RFL
Kigali

Diyosezi ya Kigali igiye gusoza iperereza ku gushyira mu Abahire n’Abatagatifu Rugamba, umugore we n’abana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/09/2021 10:31
0


Kuri uyu wa 23 Nzeri 2021, muri Kiliziya Regina Pacis i Remera, saa kumi za nimugoroba harabera Misa iberamo imihango y'isozwa, mu rwego rwa Diyosezi, ry'imirimo y'iperereza ryari rigamije ugushyirwa ku rutonde rw'abahire n'abatagatifu Rugamba Sipiriyani, umugore we Doforoza n'abana bapfanye.



Rugamba Sipiriyani yavutse mu 1935 naho umugore we Daforoza yavutse mu 1944. Bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bapfana n'abana barindwi, harimo batandatu babo n'umwe w'umwisengeneza wabo.

Uyu muryango ushimirwa ibikorwa by’ubugiraneza batangije n’ubunyangamugayo bwabaranze bakiri ku Isi.

Mu 1990, Rugamba n’umugore we bashinze Umuryango Communauté de l’Emmanuel banashinga ikigo cyabitiriwe gifasha abana bo mu muhanda.

Tariki 18 Nzeri 2015, ni bwo Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yatangije inzira y'ibanze izatuma Rugamba, umugore we Mukansanga Daforoza n’abana bapfanye bashobora kwinjizwa ku rutonde rw'abatagatifu n’abahire.

Ngarambe Francois-Xavier, Uwungirije Usaba ko ba Rugamba bashyirwa mu bahire n'abatagatifu (Vice- Postulateur), yabwiye INYARWANDA ko nyuma y’imyaka itandatu, Diyosezi igiye gusoza iperereza hanyuma dosiye yoherezwe i Roma.

Ati “Iperereza riba mu nzego ebyiri: mu rwego rwa Diyosezi no mu rwego rw'i Roma. Ubu rero, nyuma y'imyaka itandatu imirimo y'iperereza itangiye, izasozwa mu rwego rwa Diyosezi, dosiye (dossier) yoherezwe i Roma. Na bo bazongera bacukumbure, kugeza aho Papa azafatira icyemezo.”

Ngarambe yavuze ko iri perereza rifashe igihe kirekire kubera ko mu 2018 basanze bishoboka ko “n’abana bapfanye na Sipiriyani na Daforoza, bashyirwa mu itsinda ryigwaho, bityo tukagaragaza ko ubutagatifu ari ingabire idahabwa gusa umugabo n'umugore, ahubwo ihabwa abagize umuryango wose, ababyeyi n'abana.”

Avuga ko byahise bisaba ko bongera abatangabuhamya b’icyo cyiciro bari binjiyemo. Ikindi, avuga ni uko icyorezo cya Covid-19 cyagize uruhare mu gutinza ibintu bari bamaze igihe batangiye.

Uyu muhanzi avuga ko Imana ikorera ibintu ku gihe nyacyo, kuko isozwa ry'imirimo y'urukiko rwapererezaga ku butagatifu bw'abo bagaragu b'Imana ihuriranye n'isabukuru y'imyaka 31 Communauté de l'Emmanuel imaze ishinzwe mu Rwanda na Sipiriyani na Daforoza Rugamba.

Itandukaniro ry’Abahire n’Abatagatifu:

Abahire ni abo mu gihugu bavukamo, baba baramenyekanye nk'intangarugero mu kunyura Imana, aho babaye, hahumura ubutagatifu bwabo, bavugwa, noneho Kiliziya igasaba ko bizihizwa aho ngaho, akaba kuri kalendari y'iwabo.

Igihe rero, abo bantu babaye ibirangirire ku Isi hose, hose babavuga, hose babiyambaza, icyo gihe Kiliziya ibashyira mu rwego rw'Abatagatifu, ikanasaba ko Kiliziya yose ibizihiza, bakaba kuri kalendari yayo, ku isi yose. Ni cyo gituma, umwe mu mirimo ikomeye, ari ukubamenyekanisha hose.

 

Kuva mu 2015, Rugamba Sipiriyani waminuje mu bumenyi bw'amateka, umugore we n’abana basabirwa kujya mu Abahire n’Abatagatifu-Uyu munsi Diyosezi ya Kigali irasoza iperereza

  

Ngarambe Francois-Xavier, Uwungirije Usaba ko Abagaragu b'Imana Rugamba, umugore we n’abana bashyirwa ku rutonde rw’Abahire n'abatagatifu (Vice- Postulateur)

 

Urukiko rwa Diyosezi rumaze imyaka itandatu rusuzuma ubusabe bwo gushyira Rugamba Sipiriyani, umugore we n’abana mu rwego rw’abahire rubanziriza gushyirwa mu rwego rw’abatagatifu

Rugamba Sipiriyani n'umugore we babayeho ubuzima bw'impumuro y'Abatagatifu








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND