RFL
Kigali

Bazongere Rosine yavuze ku kiganiro ‘HER FRIENDS’ ahishura ko agishaka ubufasha n’ibikoresho bizamufasha gukomeza kugikora-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:23/09/2021 15:28
0


Bazongere Rosine wamenyekanye mu kiganiro yise ngo ‘Her Friends’ kuri Youtube cyaje guhagarara, yatangaje ko impamvu nyamukuru yabiteye ari ubushobozi bwamubanye buke, anahishura ko nabona ubufasha azongera kugikora. Yatangaje ko byamuhendaga cyane kwegera abakobwa we ubwe, ariko akaba avuga ko hagize umufasha byamworohera.



Mu kiganiro Bazongere Rosine yahaye InyaRwanda.com yabajijwe impamvu ikiganiro cye kimaze hafi umwaka kidakorwa, atazuyaje asobanura ko ibikoresho ari byo byamunanije kimwe n’ibindi bintu nkenerwa yabonaga bimaze kurenga ubushobozi bwe. Uyu mukobwa wemeje ko n’ubusanzwe abafasha ariko bucece, yavuze ko ubwo yajyaga kubasura yabasigiraga amafaranga macye cyangwa akabafasha kugura ubwisungane mu kwivuza, imyenda ,… gusa ngo kuri we ikibazo ni ubushobozi bw’ibikoresho. 

Yagize ati: “Ibikoresho ni byo byananije cyane kuko nyine iby’iyi industry nawe urabizi, nakodeshaga buri kimwe, ufata amashusho nawe nkamwishura,… kujya gusura abakobwa byansabaga amafaranga menshi kuko nanjyaga ahantu hatandukanye cyane kandi ari njye urasabwa byose njyenyine. Aho nageraga nagiye gusura abakobwa ntabwo nabasigiraga aho, hari ubwo byansabaga kubishyurira Mituel cyangwa nkaba nakemura n’utundi tubazo, muri macye rero ntabwo byonyoroheye kubikora njyenyine, niyo mpamvu babona maze icyo gihe ntakora”.

Bazongere Rosine yavuze ko n’ubwo atajya abishyira ku karubanda kubera imbaraga nke zo gufata amashusho kugira ngo n’abandi babibone, we ajya anabasura akabaganiriza. Ati ”Ubusanzwe njye ndabasura n’ubwo ntajya mbishyira hanze, Her Friends, ni ikiganiro nkunda, ni ikiganiro abantu batandukanye bakunda, ni ikiganiro ntatekereza kureka kuko gifasha abantu batagira ababafasha”.

Rosine yavuze ko ‘Her Friends’ ari ikiganiro cyafashije abakobwa batandukanye ngo na cyane ko hari abafashaga abakobwa kubera ko babonye yabakoresheje, inkuru z’ubuzima bwabo zigatuma babona amahirwe yo gukomeza kubaho ndetse bamwe bakaniyakira ku buryo ubuzima bwabo bwabaga bwiza kurusha ho. Yakomeje avuga ko ari gushaka abantu bazamutera inkunga akaba yabona ubushobozi bwo gukomeza gukora n’ubwo ngo bitoroshye.

Yagize ati Abantu bose basigaye bashaka inyungu zihuse ku buryo kubona umuntu mukorana wa kumva ibyo byose bigoye, rero ndi gushaka ukuntu nazabona umuterankunga w’ikiganiro cyangwa abantu bazamamariza mu kiganiro cya ‘Her Friends’ ariko nanone bakora ibintu bijyanye n’ibyo nibanda ho mu kiganiro, kuko urumva sinatandukira".

Ati "Hanze aha hari imiryango yaba iya Leta cyangwa iy’abigenga dushobora gukorana kandi bikagenda neza cyane ku buryo mbonye abemera tugakorana byatanga umusaruro mwiza haba kuri njye no kubana b’abakobwa. Ndasaba buri umwe wese rero wakumva ko bikwiriye ko yamfasha ubundi abana b’abakobwa batekereza ko ari bonyine tukabageraho, tukabafasha kandi tukaberekako imbere ari heza, mu buryo bwose”.

Bazongere Rosine, ni icyamamare muri Cinema Nyarwanda, ni umwe mu b’igitsina gore bakina Filime bafatwa nk’urugero mu kwirwanaho no kugira impumbero ikomeye. Uretse no kuba ari umukinnyi wa Filime Bazongere Rosine ni umuhanzi mu njyana ya Hiphop.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND