RFL
Kigali

Filime zirenga 800 zizitabira iserukiramuco Mashariki rigiye kuba ku nshuro ya karindwi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/09/2021 10:08
0


Iserukiramuco rya filime Nyafurika (Mashariki African Film Festival) rigiye kuba ku nshuro ya karindwi, aho abakora filime bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika no hanze yaho bazitabira.



Kuri iyi nshuro, iri serukiramuco rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Kagire inkuru (Tell the tale)’. Iyi nsanganyamatsiko yatekerejwe mu rwego rwo gushishikariza kubara inkuru zigisha kandi zubaka umuryango uzira umuze.

Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco ngaruka mwaka rigamije kumenyekanisha filime Nyafurika ndetse n’izo mu Rwanda no kuzikundisha Abanyafurika n’Isi yose muri rusange.

Uyu mwaka iri serukiramuco rizaba guhera tariki 10 kugeza tariki 17 Ukuboza 2021, ribera kuri Kigali Convention Center ndetse no kuri Canal Olypmpia.

Kugeza ubu filime zigera muri 800 zamaze kwakirwa, no kwemererwa kuzitabira Mashariki African Film Festival.

Filime zizerekanwa muri iri serukiramuco ni izakozwe n’Abanyafurika kandi zivuga inkuru zerekeranye na Afurika, zikaba zarakozwe nibura guhera muri 2020.

Uretse kwerekana filime, hari gahunda yo gutanga amasomo ajyanye na sinema yatangiye, aho hazabaho guhemba filime n’abakora filime mu byiciro bitandukanye.

Filime zizerekanwa, ndetse nyuma yo kwerekanwa hazajya haba umwanya w’ibibazo n’ibisubizo mu gihe uwakoze iyo filime ahari.

Hazaba hari abantu b’ingeri zitandukanye bagura bakanagurisha filime barimo n’abazaba baturutse muri Netflix izwiho kuba urubuga rumaze kubaka izina mu kwerekana filime binyuze kuri internet no kubufatanye na sosiyete ya Discop Africa ifasha mu kugura no kugurisha filime ndetse n’urwego rukurikirana ibya filime mu Rwanda (Rwanda Film Office/RFO) rubarizwa mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB.

Ikindi kizakorwa muri iri serukiramuco ni ukwerekana ibikorwa by’Abanyarwanda kugira ngo ibizashimwa bizafashwe kumenyekana ahantu hatandukanye.

Hategerejwe abantu barenga 1 000 bazitabira iri serukiramuco barimo abakora mu itangazamakuru, abakinnyi bafilime, abazitunganya n’abandi benshi bafite aho bahuriye n’uruganda rwa sinema.

Hazaba harimo abantu baturutse mu zindi sosiyete nka LAWO yo mu Budage izwiho kuba ari imwe mu zitunganya ibijyanye n’amajwi, ikigo cy’Abanyamerika cya ViacomCBS gikora ibijyanye n’itangazamakuru n’ibindi bijyanye n’amajwi n’amashusho.

Hazaba hari kandi BBC, Bonneville Distribution, DIFFA, Deutsche Welle, France Media Monde n’abandi benshi.

Kugeza ubu hari gutegurwa umushinga wiswe ‘The Bridge’ ugamije gutera inkunga filime 10 Nyafurika zirimo n’iz’Abanyarwanda.

Hazerekanwa filime y’Abanya-Israel yiswe Fig tree. Iri serukiramuco rizabera mu buryo bw’imbona nkubone. U Bufaransa n’icyo gihugu kizaba ari umushyitsi.

Iserukiramuco Mashariki rizabera muri Kigali Convention Center ndetse no kuri Canal Olypmpia-Hazahembwa filime zizahiga izindi
Mu 2020, iri serukiramuco ryarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Tresor Senga avuga ko uruganda rw’imyidagaduro muri Africa rurimo gutanga indi shusho n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyicyugarije Isi  







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND