Kigali
Bralirwa
-->

U Bwongereza: Umugabo w’imyaka 31 arashijwa kwica umukunzi we hamwe n'abana 3

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/09/2021 12:23
0


Umubyeyi w’abana babiri yasanzwe yapfanye nabo kimwe n’umwana w’inshuti wari wabaraje hakaba hashijwa umugabo wari umukunzi we wahise anatabwa muri yombi.



Lacey w’imyaka 11 na John Paul Bennett w’imyaka 13, basanzwe bapfanye na nyina ubabyarwa w’imyaka 35 n’umwana w’inshuti wari waharaye witwa Connie Gent w’imyaka 11 mu nzu iherereye mu gace ka Killamarsh mu ntara ya Derbyshire mu Bwongereza. Umugabo witwa Damien Bendall, w’imyaka 31, wari umukunzi w’uyu mugore akaba muri iki gitondo yashinjwe urupfu rw'aba bose.

Umuturanyi wabo n’inshuti y'uyu muryango wanaburiyemo umwana we niwe watangaje ko Bendall yari umukunzi w’uyu mugore. Ndetse anavuga ko no mu bana bitabye Imana uwitwa Charlie Gent yari umwana we wari wagiye kurarayo kuwa 18 Nzeri 2021. Imibiri y'abitabye Imana yabonwe kuwa 19 Nzeri 2021 abantu amagana bakomeje ibikorwa byo kwibuka abazize ubu bwicanyi.

Nk'uko tubikesha Daily Mail, Bendall ushijwa ubu bwicanyi ategerejwe imbere y'urukiko rwo mu Majyepfo ya Derbyshires.  Ntiharamenyekana impamvu nyayo yaba yateye uyu mugabo kwivugana aba bose, gusa yatawe muri yombi nk'umwe mu bantu ba hafi b'uyu muryango ndetse arashijwa na polisi y'aka gace urupfu rwabo mu gihe iperereza rikomeje.

Bendall w'imyaka 31 akurikiranweho icyaha cy'ubwicanyi bw'abantu bane barimo umubyeyi wari n'umukunzi we n'abana be babiri hiyongeyeho n'umwe w'umuturanyi.


John w'imyaka 13 witabye Imana


Lacey w'imyaka 11 nawe wasanzwe yapfuye


Connie Gent w'imyaka 11 wari umwana w'umuturanyi nawe yitabye Imana


Terri Harris w'imyaka 35 wari umubyeyi w'abana 2

John Bennett wari Se w'abana babiri bapfanye na nyina









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND