RFL
Kigali

Désiré, izina ry’umuhungu ushimishije

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/09/2021 8:34
0


Menya inkomoko y'izina Désiré n'ibiranga abahungu baryitwa.



Désiré ni izina rihabwa umwana w’umuhungu rifite inkomoko mu rurimi rw’Igifaransa risobanura ‘uwifuzwa.’ Iyo ari umukobwa yitwa Désirée.

Bamwe bandika Desiree, Desirae, Désirée, Désiré n’ayandi.

Bimwe mu biranga ba Désiré

Désiré ni umuntu usanga ashimishije,ahora aseka , ku buryo iyo ukimubona wumva umwishimiye.

Imiterere ye ikurura abantu, ugasanga afite inshuti nyinshi, gusa nubwo agwa neza kandi agakunda abantu, nawe aba yifuza ko bamukunda kandi bakabimugaragariza.

Akunda ibintu biramba kandi akabikorana ubushishozi , ibye byose abishyiraho umutima.

Désiré akunda umuryango we, akawurengera kandi akawumenyera igikenewe kuruta ibindi.

Kwishimisha , gusabana n’inshuti nabyo bigira umwanya munini mu buzima bwe . Akunze gukora ibintu bijyanye n’amahoteli ,guteka, gutaka, gukora mu nganda , ubuvuzi kandi yishimira gufasha abandi.

Désiré ni umuntu udapfa gusaba ubufasha,niyo byaba bimusaba igihe kinini kugira ngo agere ku cyo ashaka kugeraho arihangana akabyikorera.

Akunda gukora ari wenyine kugira ngo yizere ko umusaruro agezeho awukesha imbaraga ze.

Ni umuntu udashidikanya, akora ikintu akizi neza n’ingaruka zacyo niba ari nziza cyangwa se mbi akazirengera.

Src:www.behindthename.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND