RFL
Kigali

Senderi Hit yahawe icyemezo cy’ishimwe n’Umurenge wa Gikondo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/09/2021 8:22
0


Umuhanzi Senderi Hit ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ahawe icyemezo cy’ishimwe n’Umurenge wa Gikondo abarizwamo, kubera ko yishatsemo ibisubizo muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.



Yagishyikirijwe ku wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gikondo, Mukasano Suzan washyize umukono kuri iki cyemezo avuga ko Senderi yagihawe “kubera ubudasa yakoze byo kwishakamo ibisubizo muri ibi bihe byo kurwanya Covid-19.”

Iki cyemezo cyanashyizweho umukono n'Umuyobozi w'Umudugudu wa Rebero, Umutoni Justine, uyu muhanzi abarizwamo.

Senderi yabwiye INYARWANDA ko iki cyemezo agicyesha ibikorwa bitandukanye yakoze, ariko atahita abitangaza, kuko muri Bibiliya handitse ngo ‘ukuboko kw’iburyo nigutanga ukw’ibumoso ntikuzabimenye'.

Ati “Kubaho ni ukubana n’abaturanyi neza. Uziturwa utabiteganyaga kandi ibihembo nk’ibi simbyishimira cyane biba binyigisha gukora cyane kugira ngo ugere ku ntsinzi kuko ndacyari hasi ntaho ndagera urugendo nirurerure.”

Uyu muhanzi usanzwe ari Ambasaderi w’Uruganda Ingufu Gin Ltd, yavuze ko ashimira ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’ubw’Umurenge abarizwamo bazwirikanye uburyo yishatsemo ibisubizo muri iki gihe Isi cya Covid-19.

Avuga ko azakomeza gukora cyane. Ati “Ndacyari hasi nkurikije ibyo ngomba gukora no kuririmbira Abanyarwanda indirimbo z’ibihe byose. Gusa, gukora cyane hamwe no gusenga no kugira ubuzima birashoboka, imihigo irarimbanyije.”

Akomeza ati “Nta kudohoka ntakujenjeka ndi maso mu kurinda no kuririmba ko iby’Abanyarwanda bigejejeho ko ntawabisenya ndeba.”

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Tuzarinda Igihugu’ yavuze ko afite icyizere cyinshi ko Abaturarwanda nibakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, ibitaramo bizafungurwa abantu bakongera guhura bakishima.

Ati “Abafana banjye tuzajya tubyinira ‘Muryagacu’ ubundi wa murindi w’ibyishyimo na ‘morale’ bigaruke mu mitima y’abakunzi banjye n’abafana banjye.”

Inama y'Abaminisitiri yateranye ku mugoroba w'uyu wa 21 Nzeri 2021, yafashe ibyemezo bitandukanye harimo ko "Ibitaramo by'abahanzi, iserukiramuco/festival, imurikabikorwa n'ibindi bizakomeza kwitabirwa n'abantu bakingiwe Covid-19 kandi babanje kwipimisha nk'uko bikubiye mu mabwiriza yatanzwe na RDB.”

Umurenge wa Gikondo wahaye icyemezo cy’ishimwe Senderi Hit kubera ubudasa yagaragaje muri iki gihe cya Covid-19 

Senderi yavuze ko muri iki gihe hari byinshi yakoze, ariko ko inzira ikiri ndende

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney aherutse gufungura uruganda Ingufu Gin Ltd, umuhanzi Senderi abereye Ambasaderi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND