RFL
Kigali

Tems yatanze ibyishimo bikomeye mu gitaramo cyabereye i Newyork-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/09/2021 8:00
0


Umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria, Tems umaze kwamamara ku isi wanakoranye indirimbo n’abahanzi barimo Wizkid n’umuraperi Drake, yatanze ibyishimo mu gitaramo yakoreye muri Newyork muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Tems yaraye aririmbiye ku rubyiniro rw’ahantu hazwi cyane muri Amerika nka SOBS mu Leta ya Newyork, ni mu bitaramo akomereje muri Let a zunze ubumwe za Amerika. SOBS (The Sounds of Brazil) ni ahantu hazwi mu bikorwa by’ibitaramo hafatanye kandi n’inzu y’uburiro (Restaurant) haherereye mu nsisiro za gace ka Manhattta muri Newyork.

Kuwa gatanu nabwo Tems yakoreye igitaramo muri kaminuza ya Dartmouth muri Hanover ahava yerekeza muri Newyork. Biteganijwe ko mbere y'uko ukwezi k'Ukwakira gutangira afite ahandi hantu agomba kujya gususurutsa.

Mu mashusho y’uyu muhanzikazi ukomoka muri Nigeria akomeje gukwirakwira ku mbuga, yerekana Tems aririmba indirimbo ze zikunzwe agafashwa n’abafana bazizi hafi ya zose. Izina Tems ryazamutse mu matwi y’abakunzi b’umuziki ku isi nyuma y'uko akoranye indirimbo yishimiwe na benshi yitwa ‘Essence’ yafashishijemo Wizkid.

Tems kandi aherutse kuba umwe mu bahanzi baririmbye kuri Album ikomeje gushimwa n’abatari bacye no guca uduhigo tunyuranye ku mbuga yitwa ‘Lover Boy’ y’umuraperi Drake. Ibi byose bikaba ari ibintu bikomeza kuzamura izina ry’uyu muhanzikazi mu ruhando rw’umuziki mpuzamahanga.

KANDA HANO UREBE UKO BYARI BYIFASHE UBWO TEMS YARI KU RUBYINIRO MURI SOBS MURI NEWYORK

Tems ukomeje ibitaramo binyuranye muri Amerika muri iyi Nzeri no mu Ukwakira


Ibitaramo bya mbere by'uyu muhanzikazi byarangiye harimo icyo muri Hanover na Newyork, mu mpera z'iki cyumweru azerekeza muri Atlanta


Nyuma y'ibitaramo byo muri Amerika ategerejwe mu Bwongereza kuwa 18 Ugushyingo 2021


 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND