Inshuti Nyazo! Byinshi ku ndirimbo Jay Polly yasigiye abana be nk’umurage-VIDEO

Imyidagaduro - 21/09/2021 9:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Inshuti Nyazo! Byinshi ku ndirimbo Jay Polly yasigiye abana be nk’umurage-VIDEO

Indirimbo ‘Inshuti Nyazo’ ni indirimbo Jay Polly yasigiye abana be nk’umurage, asiga abwiye Chloe na Cristal kuzayumva ndetse yongeraho ko ari iyabo bakwiye kumenya ubutumwa buyirimo, bakamenya Inshuti Nyazo.

Inshuti Nyazo ni indirimbo imaze imyaka itatu irenga kuko yasohotse kuwa 21 Mata 2019, ndetse yanakunzwe n’abatari bake bitewe n’ubutumwa umuhanzi Jay Polly aba agarukaho bwo yabayemo muri gereza, ndetse akagaruka no kubo yitaga inshuti ze ariko akaza kubona ko yibeshyaga.

Muri iyi ndirimbo kandi nk’uko yayise inshuti nyazo, hari aho agaruka ku muvandimwe we Moris ndetse n’ubwo bitavuzwe cyane, iyi ndirimbo isoza avuga ko ari ubutumwa yageneye abana be b’abakobwa babiri Chloe na Cristal ndetse anabaha umukoro wo kuzayumva kuko iturutse kwa papa wabo.

Iyi ndirimbo igitero cya mbere cyayo kigira kiti’’ Tuzi neza ko iyi si turiho yamyeho ko akenshi abadakenga batayirambyeho ko abanambye ku kubana batayitinzeho kuko kuyibaho ari intambara zihoraho mu bigeragezo akenshi biduturukaho tukarema udukundi twa ba nyamwigendaho,

Tubuzanya amahoro imyiryane ihoraho tuti tuzabaho ari uko bamwe bavuyeho, muri izo ntambara abenshi dushyize imbere njyewe ni gatozi umuntu ni uko abayeho, duhorana stress duterwa no kwihugiraho tuti ejo nzaba he, nzanywa iki, nzambara iki ariko umuremyi wa byose si cyo adushakaho adusaba kenshi kwita ku mategeko ye mubanze mukunde bagenzi banyu nk’uko mwikunda kuko ataboneka ahubwo uboneka ari kimwe nkawe.’’

Jay Polly yasabye abana be kuzumva indirimbo ‘Inshuti Nyazo’

Inyikirizo y’iyi ndirimbo uyu muraperi na bwo agaruka ku bantu benshi babanye, ariko babonye agarutse ngo abonane nabo agira ati’’ Nabanye na Benshi sinari kumwe nabo, babonye nagarutse ngo mbonane nabo sindi mayibobo am a classic man ibi byose kubigeraho bisaba inshuti nyazo. baketse ko nzaherayo ubabwire ko ishene yacitse ubu mpanganye nabo ".

Muri iyi ndirimbo iri kurangira uyu muraperi agaruka ku bana be Chloe na Cristal ababwira ko abakunda cyane, ndetse akabasaba kumva neza iyi ndirimbo ndetse akababwira ko ari papa wabo ubibabwiye agira ati: “Ni iyanyu Chloe na Cristal bakobwa banjye ndabakunda kandi ndabafite ibyiza mumenye ibi ngibi ni papa wanyu.’’

Indirimbo ‘Inshuti Nyazo’ kandi ku munota wa kabiri n’amasegonda makumyabiri n’umunani Jay Polly agaruka ku muvandimwe we Moris muri iyi ndirimbo, akamwita umuvandimwe we ndetse akongeraho ko byamuvuye mu mutima.

Jay Polly mu ndirimbo Inshuti Nyazo agaruka ku bana be babiri

Inkuru y’urupfu rwa Jay Polly yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 02 Nzeri.

Urupfu rwe rwateje benshi ururondogoro cyane ko bose bahurizaga ku kuba impano ye yari igikenewe mu ruhando rwa muzika nyarwanda, ngo akomeze gutanga umusanzu mu gukomeza kubaka uruganda rwa muzika, binyuze mu njyana ya Hip Hop ari mu batangiye gukora mu bihe bigoye. Jay Polly yitabye Imana afite imyaka 33.

Jay Polly wamenyekanye cyane biturutse kuri Tuff Gang yabarizwagamo, ariko anakora umuziki ku giti cye kimwe na bagenzi be, yamamaye mu bihangano bitandukanye. Yatwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star 2014 n’ibindi bitandukanye.


Abana ba Jay Polly Chloe na Cristal

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO JAY POLLY YASIGIYE ABANA BE NK'UMURAGE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...