RFL
Kigali

Amaze kuryubaka! Wizkid yingingiwe gukorana indirimbo n'umunyamerika wakoranye n'abarimo Chris Brown, Rick Ross, Lil Wayne na Khalid

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:21/09/2021 14:33
0


Umuraperi w'umunyamerika witwa Rich The Kid uri mu bagezweho wanakoranye indirimbo na bamwe mu bahazi b'ibyamamare ku Isi, yinginze Wizkid umaze ku ryubaka muri Afrika no hirya no hino ku Isi ngo bakorane indirimbo.



Wizkid ukomoka muri Nigeri ari ku isonga mu batunze agatubutse muri iki gihugu. Ibi bituma umuziki we ugera ku rwego rukomeye ku buryo ntawe byakorohera gufungura udushumi tw'inkweto ze mu bahanzi bo muri Nigeria n'ahandi. Izina afite muri uyu muziki ryamuhesheje gukorana n'abawufitemo ibigwi ku isi barimo umuraperi Drake, Chris Brown, Justin Bieber n'abandi.


Rich The Kid hamwe na Lil Wayne bakoranye indirimbo 

Mu minsi ishize Justin Bieber ubwo yari ari mu iserukiramuco rikomeye muri America yamuhamagaye ku rubyiniro maze baririmbana indirimbo bahuriyemo yitwa "Essence" (Remix) inumvikanamo Tems. Ibi bivuze ikintu gikomeye kigaragaza urwego agezeho.


Ubwo Justin Bieber yamuhamagaraga ku rubyiniro Wizkid abafana baramwishimiye cyane

Wanabuhuza n'uko kugeza ubu yifuzwa n'abatari bake ngo bakorane indirimbo nawe. Umuraperi w'umunyamerika, Rich The Kid nawe yatunguranye amusaba ko bakorana indirimbo nk'uko ikinyamakuru kigaruka ku myidagaduro cyo muri Nigeria Tooxclusive cyabyanditse.


Rich The Kid ari mu bagenzwe muri Amerika

Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu muraperi w'umunyamerika yandikiye Wizkid muri DMS kuri instagram yinginga Wizkid ngo bakorane indirimbo. Hari aho cyagaragaje ko uyu muraperi yageze aho akinginga Wizkid ngo yinjire ku rukuta rwe asome ubutumwa yamwoherereje ariko Wizkid we ntiyabyitaho. Hasakaye 'Screenshot' zafashwe uyu muraperi yinginga Wizkid ngo ajye muri DM maze arebe ubutumwa yamwoherereje.


Rich The Kid ari mu baraperi bakomye muri Amerika. Indirimbo ye yise "Plug Walk " yamuzamuriye ubwamamare kugeza ubu akaba imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 270 kuri Youtube. Album ye ya Mbere yise "The World Is Yours" iriho indirimbo yakoranye n'ibyamamare bikomeye ku isi birimo Chris Lil Wayne, Swae Lee, Quavo, Offset, Trippie Redd, Khalid, Kendrick Lamar, Rick Ross, Jay Critch ndetse na Chris Brown.

Ntibyakorohera kurondora ibyamamare amaze gukorana nabyo kuko ari byinshi. Ari mu batunze agatubutse kuko mu mwaka wa 2016 yashinze inzu ye ifasha abahanzi [Label] yise Rich Forever Music.

REBA HANO INDIRMBO PLUG WALK YA RICH THE KID






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND