RFL
Kigali

Gahunzire Aristide yashinze sosiyete y’umuziki itazasinyisha umuhanzi n’umwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2021 12:13
0


Gahunzire Aristide wabaye umujyanama w’inzu ebyiri zireberera inyungu z’abahanzi mu Rwanda, yashinze sosiyete y’umuziki yise “G&A Entertainment” itazagirana amasezerano n’umuhanzi n’umwe.



Ni igitekerezo yagize nyuma y’igihe akorana n’abantu ku mishinga itandukanye ntibayihuzeho intekerezo mu gihe yabonaga ko yatanga umusaruro. Cyangwa se uruhande rumwe ntirwubahirize, ibyo babaga bavuganye mu itegurwa ryabyo.

Cyanashyigikiwe no kuba Gahunzire ashaka gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda. Ati “Iki kibuga nkimazemo imyaka myinshi, urumva nzi ibibazo abahanzi bahura nabyo. Ariko hejuru y’ibyo hari n’abahanzi benshi bagiye banyegera bansaba gukorana nabo. Undi akambwira ati ese ko mfite igitaramo nkaba ntazi uko nabona abaterankunga mwamfasha…”

“Cyane cyane abahanzi bo hanze kuko baba batari hano ugasanga arakubaza uko yagera kuri Producer Element cyangwa undi, akakubaza ati ‘ni gute namenyekanisha igihangano cyanje abantu bakakimenya n’ibindi. Ibi n’ibintu nagiye nakira cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zanjye ariko icyo gihe nabaga ndi gukorana n’abandi bantu ugasanga ntabwo nabivanga.”

Aristide yabwiye INYARWANDA ko ashingiye ku bitekerezo n’abantu bagiye bamwegera bamusaba ko yabafasha, ari byo bamusunikiye gushinga sosiyete izatanga ibisubizo ku bari mu ruganda rw’imyidagaduro.

Uyu musore yavuze ko sosiyete ye ashaka kuyikora mu buryo bwiza ‘budashingiye ku kuba yarasinyisha umuhanzi’ ngo abe ariwe ashingiraho, ahubwo arashaka gukora ikintu kizatuma afasha umuhanzi wese utari mu inzu ireberera inyungu z’abahanzi (Label).

Ati “Dufite ‘Label’ nyinshi mu Rwanda noneho umuhanzi utari muri iyo Label afashwa iki. Njyewe ndashaka gukomeza gushyira itafari ku muziki Nyarwanda ariko nkabikora mu buryo bwagutse, ku buryo umuhanzi Buravan, B-Threy, Riderman n’abandi bose bakisangamo.”

“Ku buryo uza ukambwira uti ndashaka ko mufasha iki bitewe n’ubumenyi mufite. Ese birashoboka ko mwamfasha gutegura igitaramo cyo kumurika Album yanjye, tukagirana amasezerano y’icyo kintu cyonyine tukakigukorera tukagira uburyo twishyurwamo nawe tukagufasha.”

Gahunzire avuga ko mu byo bakora harimo gutegurira umuhanzi indirimbo kuva mu ikorwa ryayo kugeza irangiye. Bakamuhuza na Producer ashaka, umwandikira indirimbo, umufatira amashusho n’ibindi byose yaba akeneye kugira ngo akorerwe indirimbo nk’uko abyifuza.

Yavuze ko yateguye neza uburyo buri muhanzi wese azibona muri iyi sosiyete y’umuziki. Anavuga ko hejuru y’ibi, batekereza ku kuba bajya bahuriza abahanzi mu ndirimbo hanyuma ‘bakayigurisha mu buryo bwabo’ bakayishyira kuri shene ya Youtube yabo.

Anavuga ko bashobora kuzajya bafasha abahanzi b’abanyempano kubakorera indirimbo imwe cyangwa ebyiri, hanyuma bakamufasha no kuyimenyekanisha.

Uyu musore avuga ko iyi sosiyete yashinze atari ‘Label’, kuko bazajya bakora no ku bikorwa bitandukanye. “G&A Entertainment” iherutse gukorana n’umuhanzikazi Queen Cha mu bukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu bwabereye Rusizi, Huye n’ahandi.

Ati “Nsinshaka ko nzicara nkumva umuntu arambwiye ngo ariko mwatwemereye indirimbo ntabwo muri gukora. Iyi ntabwo ari ‘record label’. Tumaze iminsi dukora ku bukangurambaga butandukanye.”

“Ntabwo turi ‘Label’ tuzajya dukora ibintu bitandukanye, nshobora kuba ndi gukora ku kintu ntashaka ko kizajya gisohoka buri kwezi urumva rero n’ubwo buryo nshaka gukoramo bweruye.”

Gahunzire yavuze ko bimwe mu bisubizo “G&A Entertainment” izanye harimo gufasha abahanzi gukorerwa indirimbo, kubasha gukorana n’abandi (featuring), gutegurirwa ibitaramo, kumurika Album, kumenyekanisha ibihangano byabo mu itangazamakuru n’ibindi.  Gahunzire Aristide yashinze sosiyete ikora ibijyanye n’imyidagaduro yise “G&A Entertainment” Gahunzire yavuze ko atazinyisha umuhanzi muri iyi sosiyete y’imyidagaduro, ahubwo ashyize imbere gukorana n’umuhanzi uwo ari we wese

 

Uyu musore yavuze ko imishinga ya mbere yarambitswe ibiganza n’iyi sosiyete itangira gusohoka muri iki Cyumweru


Sosiyete “G&A Entertainment” igiye gusohora indirimbo ‘Amahano’ ya B. Nidal, Bull Dogg na B-Threy

Gahunzire yabaye umujyanama mu gihe cy’imyaka irindwi muri Kina Music, n’umujyanama mu gihe cy’imyaka isatira ibiri muri The Mane








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND