RFL
Kigali

APR FC yavuze ku ihagarikwa ry’umutoza Adil n’iyirukanwa rya Mupenzi Eto’o watukanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/09/2021 10:32
0


Ubuyobozi bwa APR FC bwanyomoje amakuru amaze iminsi avugwa ko bwahagaritse umutoza mukuru w’iyi kipe, Adil Mohamed ndetse ko agiye gusimbuzwa Jacob Mulee kubera kutagira ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino nyafurika, ndetse bunahakana ko bwirukanye Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC.



Imikino ya CAF Champions League uyu mwaka, yagaragaje bimwe bitari bizwi muri APR FC, yewe n’ibindi benshi batekerezaga ko byamaze kubonerwa umurongo uhamye ariko magingo aya bigikururuka haba ku mutoza mukuru Adil Mohamed ndetse n’abandi bayobozi b’ikipe.

Nyuma y'uko Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika imenyesheje umutoza Adil ko atemerewe gutoza imikino ya CAF Champions League ndetse na Confederations Cup kubera ibyangombwa bitabimwemerera, havuzwe byinshi ko uyu mutoza yahagaritswe nyuma y’umukino APR FC yasezereye Mogadishu City yo muri Somalia mu ijonjora ry’ibanze muri Champions League ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.

Aya makuru yavugaga ko Adil agiye gusimbuzwa Jacob Ghost Mulee ku kazi ko gutoza APR FC.

Si ibyo gusa kuko byavuzwe ko Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC yaba yirukanwe nyuma y’imvugo nyandagazi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga atukana nyuma y’umukino ubanza APR FC yanganyije na Mogadishu muri Djibouti, aho yagereranyije abantu n’imisega.

Itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa murandasi rw’ ikipe y’ingabo z’igihugu rivuga ko "ayo makuru nta gaciro akwiye guhabwa kuko ari ibinyoma ndetse bigaragara ko ari amakuru agamije kuyobya abakunzi b’umupira w’amaguru, by’umwihariko abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu.

Bityo, ubuyobozi bwa APR FC bukaba busaba abakunzi b’ umupira w’ amaguru, by’ umwihariko abakunzi ba APR FC, kutita kuri ibi bihuha kuko nta gaciro ayo makuru afite".

Umunyamabanga mukuru wa APR FC, Masabo Michel yabitangaje ko aba bakozi ba APR FC baracyari mu nshingano zabo.

APR FC iri kwitegura ikipe ya Etoile SWportif du Sahel yo muri Tunisia bazahura mu kwezi gutaha, mu ijonjora rya kabiri rya Champions League rizabahesha kujya mu matsinda cyangwa kumanuka muri Confederations Cup.

Adil yabujijwe na CAF gutoza imikino Nyafurika kubera ibyangombwa

APR FC yavuze ko itirukanye Mupenzi Eto'o watukanye ku karubanda

APR FC iritegura Etoile du Sahel mu mukino w'ishiraniro

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND