Ubuyobozi bwa APR FC bwanyomoje amakuru amaze iminsi avugwa ko bwahagaritse umutoza mukuru w’iyi kipe, Adil Mohamed ndetse ko agiye gusimbuzwa Jacob Mulee kubera kutagira ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino nyafurika, ndetse bunahakana ko bwirukanye Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi muri APR FC.
Imikino
ya CAF Champions League uyu mwaka, yagaragaje bimwe bitari bizwi muri APR FC,
yewe n’ibindi benshi batekerezaga ko byamaze kubonerwa umurongo uhamye ariko
magingo aya bigikururuka haba ku mutoza mukuru Adil Mohamed ndetse n’abandi
bayobozi b’ikipe.
Nyuma
y'uko Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika imenyesheje umutoza
Adil ko atemerewe gutoza imikino ya CAF Champions League ndetse na
Confederations Cup kubera ibyangombwa bitabimwemerera, havuzwe byinshi ko uyu
mutoza yahagaritswe nyuma y’umukino APR FC yasezereye Mogadishu City yo muri
Somalia mu ijonjora ry’ibanze muri Champions League ku kinyuranyo cy’ibitego
2-1 mu mikino yombi.
Aya
makuru yavugaga ko Adil agiye gusimbuzwa Jacob Ghost Mulee ku kazi ko gutoza
APR FC.
Si
ibyo gusa kuko byavuzwe ko Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurishwa ry’abakinnyi
muri APR FC yaba yirukanwe nyuma y’imvugo nyandagazi yasakaye ku mbuga
nkoranyambaga atukana nyuma y’umukino ubanza APR FC yanganyije na Mogadishu
muri Djibouti, aho yagereranyije abantu n’imisega.
Itangazo
ryashyizwe ku rubuga rwa murandasi rw’ ikipe y’ingabo z’igihugu rivuga ko
"ayo makuru nta gaciro akwiye guhabwa kuko ari ibinyoma ndetse bigaragara
ko ari amakuru agamije kuyobya abakunzi b’umupira w’amaguru, by’umwihariko
abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu.
Bityo,
ubuyobozi bwa APR FC bukaba busaba abakunzi b’ umupira w’ amaguru, by’
umwihariko abakunzi ba APR FC, kutita kuri ibi bihuha kuko nta gaciro ayo
makuru afite".
Umunyamabanga
mukuru wa APR FC, Masabo Michel yabitangaje ko aba bakozi ba APR FC baracyari
mu nshingano zabo.
APR
FC iri kwitegura ikipe ya Etoile SWportif du Sahel yo muri Tunisia bazahura mu
kwezi gutaha, mu ijonjora rya kabiri rya Champions League rizabahesha kujya mu
matsinda cyangwa kumanuka muri Confederations Cup.
Adil yabujijwe na CAF gutoza imikino Nyafurika kubera ibyangombwa
APR FC yavuze ko itirukanye Mupenzi Eto'o watukanye ku karubanda
TANGA IGITECYEREZO