RFL
Kigali

Biravugwa: Bruce Melodie yatumije imodoka ya Brabus itungwa n'abifite nyuma yo gutangaza ko yasinyiye Miliyari Frw

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:21/09/2021 10:19
0


Umuhanzi Bruce Melodie umaze igihe gito atangaje ko yasinyiye Miliyari y'amanyarwanda biravugwa ko yatumije imodoka y'akataraboneka itungwa n'abifite yo mu bwoko bwa Brabus.



Mu mpere z'ukwezi gushize ni bwo Bruce Melodie yagiranye amasezerano y'imikoranire na sosiyeti yitwa Food Bundle igurisha ibiribwa kuri Internet ku kayabo ka miliyari y'amanyarwanda nk'uko yabihamirije itangazamakuru. Aya mafaranga benshi bayibajijeho icyakora Shikama Dioscore watangije iyi sosiyete, mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko bashatse gukora amateka y’ibidasanzwe bikorwa mu ruganda rwa muzika.


Ubwoko bw'imodoka bivugwa ko Bruce Melodie yatumije 

Bruce Melodie we yavuze ko yari amaze igihe akora umuziki ariko ibintu bikaba bitari byakageze kuri ruriya rwego. Nyuma yo gutangaza ko yasinyiye aya mafaranga hari abavuze ko ari ikinyoma barimo umuraperi Ama G The Black, n'abandi. Alex Muyoboke uri mu bakurikirana ibya muzika yavuze ko niba koko ari byo Bruce Melodie akwiye kubyerekanira mu bikorwa akaba yakorana n'umuhanzi ukomeye ku isi akazamura ibendera ry'u Rwanda kuko ayo mafaranga ari menshi.


Nyuma y'iyi nkuru ubu ikiri kuvugwa ni uko Bruce Melodie yaba yamaze gutumiza imodoka itungwa n'abifite mu Budage yo mu bwoko bwa Brabus. Birashoboka ko kwigondera iyi modoka byaba bifite aho bihuriye n'agatubutse aherutse gusinyira!. Aya makuri yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ndetse ibi byanagarutsweho na Radio Isango Star nk'uko bigaragara ku rukuta rwayo rwa Instagram.

Twifuje kumenya niba aya makuru yaba ari impamo maze dushakisha Bruce Melodie ku murongo wa telefine kuva kuri uyu wa Mbere ntitwamubona. Iyi modoka yo mu bwoko bwa Brabus bivugwa ko yatumije iri mu zikorwa n'uruganda rwa Brabus GmbH rwo mu Budage. Uru ruganda ruzwiho ubunararibonye mu gukora imodoka zo mu bwoko bwa Mercedes-Benz zikomeye kandi zihanze. 

Agaciro k'iyi modoka bivugwa ko Bruce Melodie yatumije ntabwo kazwi kuko Brabus ziri mu bwoko bwinshi. Gusa ikizwi ni uko ari imodoka zihenze cyane. Urubuga gadgetsgaadi (KANDA HANO) rugaragaza ibiciro by'ubwoko butandukanye bw'imodoka za Brabus aho igiciro gito kigaragazwa ari Ibihumbi 55 by'amadorali y'Amerika (Miliyoni 55 Frw) ku bwoko bwitwa Brabus 92R. Imodoka yo mu bwoko bwa Brabus 800 igura hagati ya Miliyoni 350 Frw - Miliyoni 550 Frw, naho imodoka y'ubwoko bwitwa Brabus G V12 900 igura ibihumbo 670 by'amadorali ni ukuvuga Miliyoni 670 z'amanyarwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND