RFL
Kigali

Miss Ricca Kabahenda yambitswe impeta y’urukundo na Bayingana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2021 8:58
1


Umusore witwa Bayingana Dennis yateye intambwe iteguza kurushinga Ricca Michaella Kabahenda wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda 2019, amwambika impeta y’urukundo ishimangira urwo yamukunze.



Ricca Kabahenda yabwiye INYARWANDA, ko yambitswe impeta y’icyizere ku mugoroba w’uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021, mu muhango wabereye muri Park Inn iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Amezi 10 arashize INYARWANDA, itangaje ‘bwa mbere’ inkuru y’urukundo rw’aba bombi. Ariko hashize igihe Bayingana na Kabahenda batangije urugendo rw’urukundo.


Miss Ricca Michaella Kabahenda yatangaje ko yambitswe impeta y’urukundo na Bayingana Dennis bamaze igihe mu munyenga w’urukundo

Mu bihe bitandukanye, Miss Kabahenda agaragaza ko anyuzwe n’urukundo rwa Bayingana Dennis Miss Kabahenda ari mu rukundo na Bayingana Ricca Michaella Kabahenda afite ikamba rya Nyampinga w'Umurage n'Umuco muri Miss Rwanda 2019 Mu 2019, Kabahenda yatorewe guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Global







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayizeye Emmanuel2 years ago
    Tumurinyuma miss wacukandi azatsinda nagire ikibazo lmana imurinyuma





Inyarwanda BACKGROUND