Sobanukirwa byinshi ku izina Roger rihabwa abahungu n'ibiranga abaryitwa.
Roger ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Kidage, ku izina Hrodger, aho risobanura 'umurwanyi w’icyamamare'.
Mu gifaransa bamwita Roger naho mucyesipanyoro bamwita Rogelio.
Bimwe mu biranga ba Roger
Roger aba ari umunyedini, ushakisha ukuri kandi akabishishikariza n’abandi.
Roger aba ari umuntu uzi gukunda akamenya kubivuga no kubigaragaza, ariko akarakazwa n’ubusa.
Ni umuntu witanga,w’umunyamurava, ukundwa kandi uzi gukunda.
Bitewe n’ukuntu agira ubumuntu kandi akagira impuhwe no gutanga, Roger ashobora gutegekwa kandi akabikora.
Arangwa n’ibikorwa by’ubumuntu, aba afite ibitekerezo byagutse kandi areba kure.
Roger akunze kuba ari umuntu w’ibigango munini kandi ari na mwiza.
Mu rukundo, akunda ibintu byo gutetesha, gusomana n’ibindi.
Roger agerageza amahirwe yose, iyo bimwe byanze ntacika intege ashakishiriza ahandi. Ntabwo ajya agira ikintu akora atagiteguye, niyo abigerageje biramwangira.
Gushidikanya ni ibintu bimubamo ,usanga adapfa kwemera ahubwo ashidikanya ku bintu byose.
Src:www.nameberry.com
TANGA IGITECYEREZO