RFL
Kigali

Umugabo w'imyaka 45 yafashe ku ngufu umukobwa we w'imyaka 19 amutera inda

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:20/09/2021 20:27
0


Polisi yemeje ko umugabo w'imyaka 45 yafashe ku ngufu umukobwa yibyariye w'imyaka 19, birangira amuteye inda.



Uyu mugabo ukomoka muri Nigeria yitwa Olaoluwa Jimoh, akaba afite imyaka 45. Umuvugizi wa Polisi niwe wemeje iby’aya makuru, anashimangira ko uyu mugabo ubu yatawe muri yombi, akaba afungiye kuri sitasiyo y’ahitwa Ode Remo kuva tariki 16 Nzeri 2021.


Uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi.

Uyu mwana we yafashe ku ngufu ngo bari basanzwe babana munzu wenyine, kuko uyu mugabo yatandukanye n'umugore we akaba ari nawe nyina w'uyu mwana. Muri uyu mwaka ngo nibwo yatangiye kujya amusambanya ku ngufu ndetse akanamubwira ko azamwica nagira uwo abibwira. 

Uyu muvugizi wa Polisi witwa DSP Abimbola Oyeyemi wemeje iby’aya makuru, hari aho yagize ati" Uyu mwana w'imyaka 19 yabwiye polisi ko uyu mugabo yatandukanye na nyina cyera, agakomeza kubana nawe [na nyina] kugeza nko mu myaka ibiri ishize, ubwo se yamusabaga kuza akabana nawe".

Uyu muvugizi yakomeje avuga ko nyuma y’uko umwana amenye ko atwite, aribwo yagiye gutanga ikirego, cyakora uyu mugabo ngo mukwisobanura yavuze ko yabitewe n'imyuka ya sekibi nk’uko ikinyamakuru Legitpost cyabigarutseho.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND