Kigali
Bralirwa
-->

Anthony Martial mu bakinnyi barindwi Manchester United igomba gutandukana nabo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/09/2021 17:10
0

Manchester United igomba gutandukana n'abakinnyi bagera kuri barindwi, kugira ngo igabanye amafaranga y'umushahara isanzwe ikoresha.



Manchester United ifite ikibazo cy'umushahara ihemba abakinnyi ku kwezi, ndetse babona ko gishobora kuzatuma batagira abandi bakinnyi bakomeye mu gihe kiri imbere, niba batarekuje bamwe mubo bafite kandi batanga umusaruro mucye. Ikinyamakuru the Sun cyandikirwa mu Bwongereza, gitangaza ko hari abakinnyi bagera kuri barindwi Manchester United igomba kurekura mu gihe umwaka w'imikino uzaba urangiye.

Muri abo bakinnyi harimo Anthony Martial. Uyu musore w’umufaransa yageze muri Manchester United mu 2015 ubwo yari umukinnyi utanga ikizere. Uyu musore uko yaje akina twavuga ko byasubiye inyuma, dore ko ubu banamuzaniyeho ba rutahizamu babiri, Manchester United kuri ubu ikaba ibona atakiri mu mibare yayo. Donny Van de Beek na we, ashobora kuva muri Manchester United. Uyu musore w'umuhorandi, yageze muri Manchester United umwaka ushize, akaba amaze kuyikinira imikino 20 atsindamo igitego kimwe, gusa kuva yagera muri iyi kipe ntarabasha kubona umwanya ubanzamo.


Jasse Lingard w'imyaka 28 y'amavuko, na we ni umwe mu bakinnyi biteganyijwe ko bazatandukana na Manchester United umwaka utaha. Ubusanzwe amasezerano ya Jesse azagera ku musozo muri Kamena umwaka utaha, ndetse mu gihe uyu musore yaba akomeje kubura umwanya ubanza mu kibuga yahita yikomereza.


Undi mukinnyi ugomba gutandukana na Manchester United, ni Phil Jones. Uyu musore w'imyaka 28 agiye kumara hafi imyaka ibiri adakinira Manchester United kubera ikibazo cy'imvune no kubura umwanya, bikaba biteganyijwe ko uyu musore wageze muri Manchester United mu 2011, uyu waba ariwo mwaka we wa nyuma muri Manchester United. Abandi bakinnyi barimo umunya Cote D'Ivoire Eric Bailly, Diogo Dalot ndetse na Alex Telles ukina kuri gatatu.


Amakuru ava hafi mu bayobozi ba Manchester United, aravuga ko mu gihe aba bakinnyi bose baba bamaze gutandukana n'iyi kipe, mu gihe yaba yagumanye Pogba byayifasha kubona amafaranga yo kumuhemba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND