Kigali
Bralirwa
-->

Hakainde wari umushumba w'inka akaza kuba Perezida yanze ibyubahiro yanga kujya mu ndege yamugenewe atega isanzwe y'abagenzi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/09/2021 18:03
2

Hakainde Hichilema , nyuma y'iminsi mike abaye Perezida wa Zambia ahigitse Edgar Lundu , akomeje kwandika amateka aho akomeje kwanga ibyubahiro. Ku ikubitiro yanze kujya mu nzu igenerwa aba Perezida ba Zambia, none yanze no kujya mu ndege yamugenewe atega isanzwe y'abagenzi.



Perezida Hakainde Hichilema ubwo yitabiraga Inama  y' Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ibera i New York muri Amerika, yanze kujya mu ndege ye bwite atega indege y'ubucuruzi ya QATAR Airways, imuvana  ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kenneth Kaunda i Lusaka.


Hakainde Hichilema , ibyo ari gukora ashimangira ko biri mu byo yasezeranije abaturage: kudasesagura umutungo wa Leta aho aherutse gutangaza ko azakomeza gucunga neza umutungo wa Leta, bityo rero ko  yagendanye n'itsinda rito rigizwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Imari, Honourable Stanley Kakubo na Dr Situmbeko Musokotwane nk'uko zambianobserver ibitangaza.


Hakainde Hichilema , afite amateka maremare dore ko yabaye Perezida yarabanje kwiruka inyuma y'inka ari umushumba , akaba n'umworozi w'inka kabuhariwe kuko yazikuriyemo.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsengyumva Emmanuel3 weeks ago
    Nintwsli koko nabandi iyobamela nkawe
  • Muhire desire4 weeks ago
    Uyumukuru wigihugu nibyiza kudasesegura umutungo wigihungu abanze arwanye ruswa nakarengane ubusumbanye ubutabera bubereye abenegihugu kugenda mundege zabagenzi ntabwo ariko kwirinda kutasesegura umutungo wi gihugu ahubwo nukurushya inzego zokumurindira umutekano'kujya munzu yagenewe abakuru nigihugu lyubaka ibayarubaswe yihariye ikindi nayo nikimwe mubyamumfasha inzego kumurindira umutekano umuyozi niwe wambere ubahiriza itegeko ayubahirize itegeko ryabamubanzirize nawe ayimukire munzu yagenewe abakuru nigihugu



Inyarwanda BACKGROUND