RFL
Kigali

Jose Chameleone yahawe Range Rover nshya na perezida Museveni-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:20/09/2021 17:29
0


Dr Jose Chameleone yahawe impano y'imodoka nshya yo mu bwoko bwa "Range Rover " na perezida Yoweri Kaguta Museveni.



Nyuma yo guhabwa iyi modoka y’agatangaza kandi nshya yo mu bwoko bwa Range Rover, Dr Jose Chameleone yashimangiye ko ari mu ishyaka NRM riri ku butegetsi rihagarariwe na Museveni nk'umuyobozi mukuru. Yagize ati: "Ndacyari muri NRM apana NUP. Niba ubishidikanyaho, ushobora gushyiraho camera ya telefone yawe ukamfata amashusho. Nshuti yanjye Toyota ndacyari umuryango wawe".


Range Rover yahawe ni nshya ariko nta gaciro kayo katangajwe

Ibi yabigarutseho kuri iki cyumweru ubwo yashyikirizwaga iyi modoka n'umuhungu wa Museveni witwa Michael Nuwagira, akamubwira ko yasabwe nase kuyimushyikiriza. Uyu muhango witabiriwe n'abantu batandukanye ari nabwo Jose Chameleone yavugaga aya magambo akomeye agahamya ko ishyaka rye ari NRM atari NUP riyoborwa n'umuhanzi mugenzi we, Depite Kyagulanyi Ssentamu uzwi mu muziki nka Bobi Wine.


Chameleone na Museveni basanzwe bahuza

Mu minsi ishize, Jose Chameleone aherutse kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala, ariko amatora ntiyamuhira.


Chameleone yigeze kwamamaza ishyaka rya Bobi Wine

REBA HANA UKO IBIRORI BYO GUTAHA IYI MODOKA BYARI BIMEZE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND