RFL
Kigali

Burna Boy akomeje ishoramari, 'Snacks' zamwitiriwe zigiye kujya ku isoko

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/09/2021 15:48
0


Umuhanzi Burna Boy umaze gufata imitima ya benshi mu muziki, akomeje kwagura ibikorwa bye by'ishoramari aho amaze gutangaza ko agiye gushyira ku isoko snacks zo mu bwoko bwa Doritos zitiriwe izina rye. Uyu muhanzi kandi yabwiye abafana be ko izi snacks zitagenewe abana gusa ahubwo ko n'abakuru.



Damini Ebonoluwa Ogulu wamamaye ku izina rya Burna Boy ni umuhanzi ukomoka muri Nigeria icyamamare mu njyana ya Afro Beat umaze kugeza umuziki nyafurika ku rwego mpuzamahanga aho yanatsindiye ibihembo bikomeye birimo Grammy Award. Uretse gutera imbere mu muziki Burna Boy yanaguye ibikorwa bye aho kuri ubu agiye gushyira ku isoko snacks zitiriwe izina rye.


Abicishije kurubuga rwe rwa Instagram Burna Boy yerekanye izi snacks zo mu bwoko bwa Doritos ziri mu ishashi itukura yanditseho Burna Boy ndetse hariho n'ifoto yuyu muhanzi ari kurya izi snacks. Mu mashusho yerekanye Burna Boy yarafite izi snacks mu ntoki ari kuzirya avuga ati: ''Muriteguye ko ngiye kuzishyira ku isoko? Ntimuzongera kunyumva gusa ahubwo mu giye no kurya''.


Burna Boy wiyise African Giant yakomeje abwira abafana be ati: ''Ntabwo izi snacks zagenewe abana gusa n'abakuru barazirya, uburyohe bwazo ni mumara kubwumva nta zindi snacks muzongera kurya zitari izanjye''. Si ubwa mbere Burna Boy yashora imari dore ko aherutse no gutangaza ko yashoye imari mu bucuruzi bwa masaha. N'ubwo atatangaje igihe nyacyo izi snacks zizagerera ku isoko yavuze ko ari vuba cyane.


Src:www.Naijanet.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND