RFL
Kigali

Umurenge uzahiga iyindi uzahembwa imodoka: Kigali yongereye ikibatsi mu kurwanya Covid-19, Kicukiro yifashisha Kajugujugu

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/09/2021 12:15
0


Nyuma y'aho Umujyi wa Kigali utangirije ubukangurambaga mu kurwanya Covid 19, uturere tugize uyu mujyi natwo twinjiye muri iyi gahunda. Akarere ka Kicukiro ko kazana akarusho ko kwifashisha indege ya kajugujugu, ikangurira abaturage kutadohoka ku ngamba zo guhangana n'icyo cyorezo.




Kuva icyorezo cya Covid 19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, hagiye hakorwa ubukangurambaga bugamije gusobanura iby'icyo cyorezo no guhwitura abaturage gukomera ku ngamba zo kucyirinda. Nyuma y'Umujyi wa Kigali wongereye ikibatsi mu bukangurambaga ku wa mbere w'iki cyumweru, ubu noneho ubuyobozi w'Akarere ka Kicukiro bwongeyemo indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu mu rwego rwo kwibutsa abaturage kutadohoka ku ngamba z'ubwirinzi n'ubwo hari imirimo imwe yasubukuwe

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutesi Solange yagize ati ''Kuba twifashishije ubu buryo bw'indege ni bumwe mu buryo budasanzwe tugira ngo umuturage tumwongeremo ikibatsi, aho yasubukuye imirimo ye, yibuke ko Covid-19 igihari, nabona ubutumwa bwanditse kuri iyi ndege bujyana na Covid-19 turizera ko bimwibutsa uruhare rwe mu gukomeza kubahiriza amabwiriza y'ubwirinzi.''

Indege ya kajugujugu yifashishwa, yanditseho ubutumwa ''Stop Covid 19'' (Duhagarike Covid 19), irazenguruka hejuru y'aho abantu bakorera ibikorwa binyuranye bakayirangamira, ariko ibiyanditseho bikabafasha kugira ibyo bazirikana:

Uretse mu karere ka Kicukiro, mu tundi turere tw'umujyi wa Kigali ndetse no mu Mirenge hagenwa iminsi mu cyumweru n'ahantu hahurira abantu benshi, abahakorera n'abahatuye bagakangurirwa gukomera kwirinda Covid-19 binyuze mu biganiro, ibindi bikanyuzwa mu nyandiko n'ibyapa bishyirwa ahantu hanyuranye. Ubu bukangurambaga bwo gukumira Covid-19 bwatangiranye n'iki cyumweru twatangiye, buzasozwa mu kwezi gutaha, aho umurenge wahize iyindi mu Mujyi wa Kigali uzahembwa imodoka.

//

Akarere ka Kicukiro kifashishije kajugujugu mu bukangurambaga bwo kwirinda Covid-19

Src: RBA - John Bicamumpaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND