Kigali
Bralirwa
-->

Itsinda Holy Mercy ribarizwamo Fabiola wahawe igihembo abikesha filime 'A place for Myself' ryasohoye indirimbo ya kabiri-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2021 15:25
0

Itsinda ry’abana b’abaririmbyi Holy Mercy rikomeje kwiyongera ku rutonde rw’abahanzi bakora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana, aho basohoye amashusho y’indirimbo yabo ya kabiri bise “Gumana nanjye.”



Iri tsinda rigizwe n’abana bane bavukana, batatu bafite ubumuga bw’uruhu. Baherukaga gushyira hanze indirimbo ya mbere mu 2020 yitwa “Ntacyo nzaba” yatunganyijwe na Producer Element muri Country Records.

Usibye impano yo kuririmba aba bana kandi bafite izindi mpano zitangaje. Umuto muri bo Ndihokubwayo Fabiola yegukanye igihembo cy'umukinnyi muto w'umwaka mu iserukiramuco Mashariki African Film Festival n’andi maserukiramuco akomeye muri Afurika abikesha filime “A place for myself” ya Dusabejambo Clementine yakinnyemo.

Iyi ndirimbo basohoye yakozwe bigizweho uruhare na Umushanana Recorda mu buryo bw’amajwi n’amashusho ku bufatanye n’inzu ireberera inyungu z’abahanzi yitwa Igihozo Music yo muri Australia yamaze kugirana amasezerano n’aba bana.

Igihozo Music, ni ishami rya Igihozo Rwandan Association Inc. kompanyi isanzwe itera imbere umuco Nyarwanda muri Australia yashinzwe n’umuhanzikazi Uwezeyimana Joyce uzwi nka Joy Key.

Iri tsinda ryabwiye INYARWANDA ko biteguye gukora uko bashoboye kose ubutumwa buri muri bo bukagera kure hashoboka.

Francine Mutoniwase, Frank Ibyikora na Fabiola Ndihokubwayo [Yegukanye igihembo abicyesha filime ‘A Place for myself’ binjiye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana

 

Umuhanzi akana n’umukinnyi wa filime, Fabiola Ndihokubwayo

Umuhanzikazi Francine Mutoniwase wo mu itsinda Holy Mercy

  

KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘GUMANA NANJYE’ YA HOLY MERCY








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND